Imyidagaduro
Isanduku y’Imana yazanywe na Apotre Gitwaza ntivugwaho rumwe!

Bigoye abatari bacye uburyo abantu bishimye ndetse bagakomera amashyi ,abandi bakavuza impundu kubw’isanduku ikoze muri zahabu Apotre Gitwaza yise iy’Imana,Ni nyuma yuko Apotre Gitwaza yaramaze amezi 7 hanze ,maze mu kugaruka aza azanye iyi Sanduku,izaba ngo iri mu rusengero rwa Zion Temple Celebration centre buri gihe.
Icyo abenshi batemera ndetse bahamya n’ukuvuga ko kuba iyo sanduku yaje mu Rwanda ngo abarutuye bazagira umugisha ndetse ibi bikagereranwa n’umugisha Abisirayeri bongeye kubona umugisha w’Imana nyuma y’aho isanduku y’Imana igarutse ivuye mu Bafirisitiya.
Ku italiki ya 24/05/2016 nibwo iyo sanduku yazanywe imbere y’abayoboke b’iri dini,iza iheswe n’abasore maze Apotre Paul Gitwaza agira ati”Israel yasubiranye umugisha w’Imana ubwo isanduku yari igarutse yikorewe n’inka yabasanganiye yabira ihetse isanduku y’Imana.
Bwoko bw’Imana muri iki gitondo, ubwiza bw’Imana buri hano,icyubahiro cy’Imana cyagarutse. Ukwera kw’Imana kuri aha,witegure kwakira icyo Imana yakubikiye. Reka dushyire isanduku y’Imana mu gitereko cyayo, Imana ibahe umugisha, reka tuvugirize ihembe incuro 7,narangiza inshuro ya 7, twese turakoma amashyi tuvuze impundu kuko icyubahiro cy’Imana kiri muri iyi nzu”
Ibyo nibwo abakirisitu bakomeye amashyi ariko abenshi bati kwizera ko Imana y’abisirayeri iri muri iyo sanduku n’ubujiji butagira uko bungana, abandi bati’mwica imanza ariko mumenye uwo mwakurikiye ndetse mushishoze kuko Yezu ari hafi kuza.
Koko se iyi n’isanduku izaniye umugisha abakiristu ba Zion bagira umugisha,niyo se koko izazanira abanyaRwanda umugisha cyangwa ukwizera kwabo no gukurikiza amategeko y’Imana nibyo bizabagira ibiremwa rurema yishimira ndetse bikazabakingurira umuryango w’Ijuru.
Bibiliya iti “Hari igihe abantu batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo bahuje n’irari ryabo, bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva, 4 kandi baziziba amatwi kugira ngo batumva ukuri kandi bayobe bahindukirire imigani y’ibinyoma”2 Timote 4:3-4.
kuwaba ashidikanya ko koko iyi sanduku yaba ivugwaho rumwe yasoma bimwe muri ibi bitekerezo by’abasomyi twakuye ku ruuba rumwe rukorera hano mu Rwanda.
-
Imyidagaduro17 hours ago
Bimwe mu byamamare mpuzamahanga byatwawe umutima n’uburanga buhebuje bw’Abanyarwandakazi(AMAFOTO)
-
inyigisho20 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
Imyidagaduro23 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
Imyidagaduro14 hours ago
Miss Ricca Michaella yumiwe nyuma yuko abajijwe niba ikibuno cye atari igipapirano
-
Imyidagaduro19 hours ago
Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yongeye kwerekana ko akizirikana umugabo we
-
inyigisho21 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo
-
Inkuru rusange3 hours ago
Inkweto umwuzukuru wa Joe Biden yambaye sekuru arahira zikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi.
-
imikino3 hours ago
Yannick Mukunzi yagereranyijwe n’ibihangange Cristiano Ronaldo, Messi ndetse na Neymar
uyu mugabo aratuma Imana irakarira u Rwanda aha wabona umunu urara mwisandugu yabapfuye? numuzimu gusa haragowe abamukurikiza