Ubuzima
IS yiteguye kugaba igitero kuri Miss Universe 2016

Igisirikare cya Philippines cyatangaje ko kiryamije amajanja mu kwirinda igitero cy’umutwe w’iterabwoba, Islamic State (IS) wigambye ko ushobora kuzadurumbanya ibirori byo gutora Nyampinga w’Isi.
Igikorwa cyo gutora Miss Universe 2016 giteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Manila muri Mutarama 2017. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa amashusho y’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State bavuga ko ‘bari gukora igisasu kizaturitswa mu birori bya Miss Universe’.
Reuters yatangaje ko iyi nkuru y’uko abarwanyi ba Islamic State bategura kuzagaba igitero mu birori bya Miss Universe, yateye amakenga igisirikare cy’iki gihugu bituma kirushaho gukaza umutekano mu kwirinda ko aba barwanyi bazahungabanya umudendezo w’irushanwa.
Umuvugizi w’igisirikare cya Philippines, Colonel Edgard Arevalo yagize ati “Twafashe ubwo butumwa nk’ikintu gikomeye kandi kireba ubuzima bw’igihugu’, yongeyeho ko umutekano watangiye gukazwa ahantu hose kugira ngo IS itazabona aho imenera.
Colonel Edgard Arevalo yavuze ko nta barwanyi b’umutwe wa Islamic State bari muri Philippines gusa yemeza ko umutwe uhari ukora ibijya gusa n’ibya IS ari uwitwa Abu Sayyaf gusa na wo ngo uri mu nzira zo kurimburwa.
Yagize ati “Twongeye kubisubiramo ko nta barwanyi ba ISIS bari muri Philippines. Icyo dufite ni amatsinda y’abarwanyi bashobora kuba bashaka kwihuza na ISIS mu gushaka imfashanyo.â€
Minisiteri y’Ubukerarugendo ifatanya n’abategura Miss Universe yo yavuze ko yari itaramenya amakuru y’uko uyu mutwe ushaka kugaba ibitero gusa umuvugizi wayo, Ina Zara-Loyola yavuze ko bagiye gufatanya n’inzego zose bireba mu kwirinda icyazahungabanya irushanwa.
source : igihe
Comments
0 comments
-
Utuntu n'utundi22 hours ago
Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.
-
Imyidagaduro23 hours ago
Ndimbati yagaragaye mu bukwe bwa Myasiro n’umukunzi we
-
Hanze19 hours ago
Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe
-
Mu Rwanda11 hours ago
Umwana Samantha ukina filime aherutse kwibaruka yitabye Imana
-
Hanze19 hours ago
Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.
-
Ubuzima2 hours ago
Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.