in

Iryavuzwe riratashye,sohoka urebe mu kirere

Byari bizwi neza ko ku italiki ya 1/9/2016 hari bube ubwirakabiri ,buri bwibande muri Africa yo hagati,Ibi ni nabyo biri mu kirere cy’U Rwanda aka kanya saa 10h:00.

Dr Phenias Nkundabakura wigisha ubugenge muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigiha uburezi yatangaje  ko, ubu bwirakabiri buragaragara neza hakoreshejwe amataratara yabugenewe cyangwa ubundi buryo bwizewe, murabona agace gato kiburengerazuba bw’izuba gatangiye gukingirizwa n’igice cy’ukwezi.

solar eclipse

 

Ubwirakabiri bw’izuba bubaho iyo ukwezi kugenda hagati y’izuba n’isi, kugataangira imirasire y’izuba bityo hakagaragara igicucu cy’ukwezi.

Abanyarwanda ba kera bavugaga ko mu gihe cy’ubwirakabiri izuba n’ukwezi biba bikundana bikajya kuganirira ahiherereye mu mwijima.

 

 

 

Birabujijwe kureba mu zuba utambaye amadarubindi yabugenewe

Izuba ni ikintu gifite ubushyuhe n’urumuri rwinshi. Ryohereza imirasire igera kuri 40% by’urumuri rugaragara; 58% by’imirasire ya Infrared  na 2% by’imirasire ya Ultra Vioret(UV).  Imirasire ya UV n’iya Infrared ntabwo igaragara kumaso y’abantu ariko ikaba igira ingaruka mbi cyane ku maso kuko yangiza imboni bikakuviramo guhuma.

Niba udafite amataratara yabugenewe, wireba mu zuba koresha ibasi y'amazi

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Riderman arambiwe ibintu bikomeje gukorerwa abahanzi nyaRwanda

Call Me by Urban Boys