Connect with us

Irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2017 ryatangiriye i Rubavu rikomereza i Musanze (Amafoto)

Featured

Irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2017 ryatangiriye i Rubavu rikomereza i Musanze (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017. Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiriye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu abakobwa batandatu bose uko bari biyamamaje bakaba baratambutse.

Abo ni Caroline Umutoni, Uwineza Sandrine, Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda,Hirwa Honorine na Umutoniwase Linda.

Iki gikorwa cyakomereje mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

Muri iyi ntara hiyandikishije abakobwa bagera kuri 24. Muri abo bose, abagera ku 10 gusa nibo bashoboye kugera ahagombaga kubera aya majonjora babiri muri bo basanga batujuje ibisabwa basezererwa mu irushanwa hasigara umunani gusa.

Muri abo, Umutoni Josiane, Mukunde Laurette, Mutagoma Diane, Uwimbabazi Adeline, Umutsinzi Winnie na Umwali Aurore nibo babonye amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya kabiri kizitabirwa na 25 bavuye mu ntara zose bazavamo 15 bajyanwa muri Bootcamp.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Tadja by Andy BUMUNTU

By September 19, 2019

indirimbo

Katerina by Bruce Melodie

By September 19, 2019

Featured

Urakunzwe by Igor-Mabano

By September 19, 2019

indirimbo

Sukuma by Shaffy

By September 11, 2019

Facebook

To Top