Connect with us

Imyidagaduro

Irengero ry’inyinya ya Meddy ryamenyekanye

Published

on

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Meddy abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze amashusho ari kumwe n’umwogoshi we amushimira uko yari amaze kumwogosha. Abantu benshi babonye aya mashusho ntanubwo bitaemye ku mwogoshi we cyane ahubwo bitaye kuri Meddy bareba mu kanwa he hagaragarazaga ko nta nyinya agifite. Ibi byatangiye gukurura impaka mu bantu benshi batandukanye ndetse abenshi batangiye kuvuga ko uyu atariwe Meddy bazi ko ari undi basa kuko uwo basanzwe bazi afite inyinya.

Meddy yagaragaye adafite inyinya atungura abantu bose

YEGOB twakomeje kubakurikiranira amakuru ngo tubamenyere aho inyinya ya Meddy yaba yararengeye. Mu bushakashatsi bwimbitse twakoze twaje gusanga irengero ry’inyinya ya Meddy rifitanye isano n’uko agiye kurongora Mimi, umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia, dore ko mu bindi bihugu inyinya batayifata neza ahubwo usanga bayifata nk’inenge ikomeye akaba ari yo mpamvu uyu musore ukomoka mu gihugu cy’U Rwanda yaba yarayikuyeho mbere yuko ajya gusura iwabo wa fiancée we mu kwirinda ko bamunena cyangwa se bakaba bakwanga ko arongora umukobwa wabo. Ngayo nguko!!!

Meddy na fiancée we

Advertisement
1 Comment
Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Martin
Martin
12 days ago

Ni ukuri mwarasaze

Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: