in ,

Irebere urutonde rw’ibintu bitangaje PSG yari yiteguye gukorera Neymar kugirango akunde ayikinire

PSG ni ikipe ikomeje kugenda ikora ibishoboka byose ngo irebe ko yajya mu ruhando rw’amakipe akomeye ku isi, muri iyi gahunda yayo rero PSG ikaba igenda igura abakinnyi bakomeye kugirango irusheho gukomera ndetse no kumenyekana.

 neymar-bein

Muri Mercato ishize rero iyi kipe ikaba yaratakaje umukinnyi Zlatan Ibrahimovic, umwe mubakinnyi b’ingenzi ndetse kandi bakunzwe yagiraga kubwizo mpamvu rero yashatse undi mukinnyi wo kuba yamusimbura haba mu gukina ndetse no mu kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Uwo mukinnyi rero ikipe ya PSG yifuza kuba yasimbuza Zlatan akaba ari ntawundi utari Neymar gusa ibintu bari biteguye kumuha kugirango yemere kuva muri Barca ajye kubakinira nta wundi mukinnyi urabihabwa.

Nkuko agent wa Neymar yabitangarije ESPN rero ngo PSG yari yiteguye kujya ihemba Neymar akayabo ka miliyoni 40 z’amayero ku mwaka (muri Barca yafata miliyoni 9.5 umwaka ushize), nyuma yibyo PSG yari yiyemeje kujya imwishyurira imisoro.

Nyuma yo kumubwira ibyo byose President wa PSG akaba ngo yari yemereye Neymar kumuha indege nk’impano (gift), iyi ndege rero ngo ikaba yari iyo kujya imujyana iwabo agiye kuruhuka, ikindi kandi Neymar ngo iyo aramuka agiye muri PSG yari kuba kizigenza nukuvugako ibyo yari kujya yifuza byari kujya bikorwa mbese ikipe igakin ariwe ikinira mu gihe muri Barca ho Messi ariwe ukiri umwami. Nyuma y’ibyo byose Neymar bari bamwemereye ko bagiye kubaka Hotel nyinshi ku isi zari kumwitirirwa ndetse bakajya bamuha no kunyungu izajya iziturukaho.

Ibi byose rero byaje gupfa ubwo Neymar yemera kongera masezerano ye muri Fc Barcelone, ubu bikaba bivugwa ko ariwe mukinnyi uhembwa menshi muri Barca aho ngo bamubarira miliyoni 26 z’amayero buri mwaka (ni nawe uhembwa menshi ku isi).

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore utazagwa mu ruzi urwita ikiziba ,Imiterere y’uyu umukobwa yabujije abasore benshi kugoheka nyamara……

Ubu buri munyarwandakazi yahinduza imiterere y’ikibuno n’amabere bimworoheye