Connect with us

Featured

Irebere umukobwa w’igitangaza uri mu rukundo na Tyga ukomeje kuvugisha benshi.

Published

on

Advertisements

Umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Rap, Michael Ray Stevenson uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka “Tyga” uherutse gutangaza ko atakiri mu rukundo n’uwari umukunzi we Kylie Jenner kuri ubu biravugwa ko yongeye kugaragara ari kumwe n’undi mukobwa w’igitangaza ufite ubwiza budasanzwe bivugwa ko ari we bari mu rukundo.

Uyu ni we mukobwa ukomeje kuvugisha benshi.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabyanditse ,Tyga n’uwo mukobwa bagaragaye bari mu mujyi wa New York kuwa kane tariki 20 Nyakanga basohoka muri hoteli yo muri uriya mujyi bahuje urugwiro bidasanzwe. Amakuru akomeza avuga ko uyu mukobwa utagira uko asa ngo ari mu kigero k’imyaka 19 y’amavuko.Tyga w’imyaka 27 y’amavuko uzwiho gukundana n’abakobwa benshi kandi bakiri bato, ndetse bagatandukana bashwanye nabi, ku wa Kane mu gitondo yari yatangaje ko atagikundana na Kylie Jenner bari bamaze igihe bakundana ndetse anemeza ko nta gahunda yo gukunda undi mukobwa afite vuba aha.Uyu mukobwa mushya uri mu rukundo na Tyga akaba akomeje kuvugisha abatari bake kubera ikimero cye n’ubwiza buhebuje yifitiye.

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: