in ,

Irebere ubwiza bw’umukobwa waraye aruhuye Peace umutwaro w’urukundo (amafoto)

Peace Jolis uririmba injyana ya RnB ngo yaramaze imyaka ibiri ashaka gusaba Joyce urukundo yarabuze aho ahera ,ku munsi yagize isabukuru y’amavuko yaje gutura uyu mutwaro w’urukundo yari amaze igihe ahetse nuko aratobora aravuga maze Umuhoza Joyce amutega yombi ,anamubwira Yego.

Peace Jolis na Joyce bari mu rukundo

Peace Jolis na Joyce bari mu rukundo

Ubwo Peace  yuzuzaga imyaka 26,   yarwanyije intinyi maze aratobora  abwira Joyce icyo amaze imyaka isaga ibiri agenda mu mutima nuko Joyce nawe ntiyamuveba ahubwo aramuruhura ,amwemerera urukundo.Amakuru atugeraho nuko ngo urukundo rwa Joyce na peace rwabagaragaraho ndetse byari bigoye ko umuntu amenya ko batarabwiranye ko bakundana

Umwe mu nshuti zabo za hafi yabwiye YEGOB.RW ko Peace yagaragaraga nk’uwamaze kubwira Joyce ko amukunda ndetse ngo na Joyce yitwaraga  nkaho koko yakiriye uru rukundo dore ko ngo bari basanzwe basohokana ndetse bagahura incuro nyinshi ndetse ngo abari muri iyi sabukuru ya Peace batunguwe no kumva ko aribwo bwa mbere Peace na Joyce babwiranye ko bakundana kuko ngo abenshi muribo babafataga nka couple

Joyce hano yabwiraga abaje muri icyo kirori ko akunda Peace

Joyce hano yabwiraga abaje muri birori ko akunda Peace

Byageze aho baregerana batangira no kuganira ukwabo

Byageze aho baregerana batangira no kuganira ukwabo

Ibyishimo byari byose kuri Peace na Joyce

Ibyishimo byari byose kuri Peace na Joyce

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi ni inkuru y’ibyishimo bidasanzwe mu ikipe ya Manchester United

Umukinnyi w’ibihe byose mu ikipe ya Barcelona nawe yamaze kwemeza adashidikanya uwo abona azatwara Ballon d’Or y’uyu mwaka