in ,

Irebere ubwato bw’akataraboneka buzacumbikira ikipe ya Basket ya USA muri Jeux Olympiques (amafoto+video)

Ubusanzwe abakinnyi bitabiriye imikino olimpike (Jeux Olympiques) baba bafite ahantu habugenewe bazacumbika hazwi nka Village Olympique gusa ikipe ya BasketBall ya USA ikaba ikunze kuhaca amazi ikikodeshereza ahayo, kuri iyi nshuro rero muri Jeux Olympiques 2016 ikipe ya USA izaba icumbitse ku bwato bwitwa Silver Cloud.

Silver Cloud rero akaba ari ubwato bwiyubashye cyane kuko gucumbikamo icyumweru kimwe gusa bitwara akayabo k’ibihumbi 12 byose by’amadollari.

Ubu bwato bufite metero zirenge 150 z’uburebure bukaba burimo Casino, bibliothèque ndetse na Restaurant 4 zitandukanye, akaba aribwo rero buzacumbikira ikipe ebyiri (iy’abagabo n’iy’abagore) za Basket zizaserukira USA.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Plus fort by Sammy Blak Bomaye

Nkoriki by Gauchi ft Fireman