Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Irebere uburyo umukinnyi Philippe Coutinho yashenguwe n’agahinda nyuma yo kunanirwa kwerekeza muri FC Barcelona.

Featured

Irebere uburyo umukinnyi Philippe Coutinho yashenguwe n’agahinda nyuma yo kunanirwa kwerekeza muri FC Barcelona.

Nyuma y’iminsi itari mike ikipe ya FC Barcelona yirukanka Ku mukinnyi Philippe Coutinho nyamara Liverpool ikagumya kuyibera imbogamizi,ibi byahise bigira ingaruka zikomeye kuri Coutinho wifuzaga kuva muri iyi kipe, aho byatumye uyu mukinnyi asuka amarira imbere y’abandi bakinnyi nyuma yo kumenya ko inzozi ze zo kwerekeza i Catalunya zipfubye Ku munota wa nyuma.

Kuri ubu Philippe Coutinho uri muri Brazil yashenguwe umutima n’inkuru mbi yabwiwe.

Ikinyamakuru Metro dukesha iyi nkuru kikaba cyanditse ko ikipe ya Fc Barcelona yari yizeye gusinyisha uyu mukinnyi kuri uyu wa gatanu tariki 01 Nzeri mbere y’uko isoko ry’abakinnyi rifungwa gusa iyi kipe ntibyayihiriye kuko Liverpool FC yakomeje gutsimbarara kuri uyu mukinnyi. Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kumva iyo nkuru y’inshamugongo Coutinho yahise asuka amarira nk’ikimenyetso cy’agahinda gakomeye yatewe n’iyi kipe dore ko ngo yifuzaga kuva kera kuzakina hamwe na Lionel Messi n’abandi bakinnyi bakomeye ba Barca.Bikaba byumvikana ko Coutinho agiye kuguma muri Liverpool kugeza muri saison itaha kugira ngo abashe kuba yasinya amasezerano mu yindi kipe.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Mfate moto by Deejay Pius

By December 8, 2019

indirimbo

Single Amalon ft Weasel

By December 7, 2019

indirimbo

True-love by Marina-ft-Safi Madiba

By December 7, 2019

Facebook

To Top