in ,

Irebere uburanga bw’umunyarwandakazi Miss Sonia Rolland buhuruza imbaga

Uwitonze Sonia Rolland Umunyarwandakazi w’uburanga wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yizihije imyaka 17 ishize yambitswe ikamba afata nk’iryahinduye byinshi mu buzima bwe.

Yatorewe kuba Nyampinga w’u Bufaransa ku itariki 17 Ukuboza 2000. Mu kwizihiza imyaka 17 ishize, yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto imugaragaza ku munsi yambikiweho ikamba, benshi mu batanze ibitekerezo bagaruka cyane ku buranga agifite butajya buhinduka n’ubwo hashize igihe kirekire.

Mu kwizihiza imyaka 17 ishize abaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia Rolland kuri Instagram yavuze ko kwambikwa ikamba “byahinduye ibintu byinshi” ku buzima bwe ndetse n’ubw’abo akunda bamwegereye, yongeyeho ko ari inzozi zabaye impamo ku myaka 18 yari afite icyo gihe anavuga ko ari igihe kidasanzwe kandi kitibagirana kuri we.

Sonia Rolland ni we wabimburiye abandi bakomoka ku Mugabane wa Afurika kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa ndetse amenyekana cyane mu mwuga akora wo kuyobora no gukina filime. Yashakanye na Jalil Lespert muri 2009, bibarutse imfura yabo Kahina mu mwaka wa 2010.

Sonia Rolland akunze gusura u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse anahategurira imishinga itandukanye irimo iya filime mbarankuru zivuga ku buzima bw’iki gihugu agenda akora, n’ibindi bikorwa bijyanye no gufasha imfubyi za Jenoside.

Sonia Rolland yatangiye ibikorwa by’ubugiraneza ari kumwe na nyina witwa Landrada Rolland muri 2001 ubwo yasuraga u Rwanda bashinga umuryango wo gufasha abana b’imfubyi batishobye witwa ‘Sonia Rolland pour les enfants’ nyuma uza guhindura inyito witwa ‘Maisha Africa’.

Mu minsi ishize yahembwe n’umuryango witwa “Club Effiecience” ku bw’ibikorwa by’ubugiraneza akora abinyujije mu muryango “Maisha Africa” ufasha abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite amazu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’umunyarwanda muri rusange.

Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000

Irushanwa rya Nyampinga w’u Bufaransa ryatangijwe mu mwaka wa 1920, ubu ikamba rifitwe n’umukobwa witwa Iris Mittenaere watowe kuwa 19 Ukuboza 2015.

Uzamusimbura azamenyekana kuwa 17 Ukuboza 2016 mu birori bizabera muri Zénith de Montpellier . Uzatorwa azahabwa ibihembo birimo ama-euros 100,000 gukodesherezwa inzu igezweho acumbikamo mu gihe cy’umwaka mu Mujyi wa Paris ndetse n’umushahara w’ama-euros 3,000 buri kwezi.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva impamvu Diego Costa yihata inzoga buri uko avuye mu kibuga

Dore imyifatire y’umugore mubi ku isi yatangaje abatari bacye kuri internet