in ,

Irebere imbere muri Hotel nshya y’akaraboneka ya Cristiano Ronaldo (amafoto)

utahizamu wa Real Madrid n’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yafunguye hoteli “ Pestana CR7 Lisboa ” mu Mujyi wa Lisbon itatsemo amafoto agaragaza bimwe mu bihe byiza yanyuzemo mu mupira w’amaguru.

Pestana CR7 Lisbon Hotel
Uku niko uyibona urebeye mu cyumba kimwe mu biyigize

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 akomeje gushora umutungo we mu bikorwa bitandukanye bimwinjiriza amafaranga ateganyiriza iminsi iri imbere, ubwo atazaba agishobora kwinjiza miliyoni 41 z’ama Euro yinjiza ku mwaka mu bikorwa byo kwamamaza ndetse n’umushahara ahabwa muri Real Madrid.

Ronaldo ufite imipira itatu ya zahabu n’umutungo ubarirwa muri miliyoni 480 z’amadolari ya Amerika, yafunguye hoteli ya “Pestana CR7 Lisboa” iri mu ruhererekane rugaragaza imibereho nyakuri ye “True CR7 lifestyle” mu Mujyi wa Lisbon ari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we n’inshuti yahisemo mu cyumweru gishize nk’uko Dailymail.Co.Uk yabitangaje.

Afungura ku mugaragaro iyi hoteli ifite ibyumba bitandukanye mu biciro, aho icya make gihera ku ma-Euro 200 angana n’ibihumbi 178 277 mu mafaranga y’u Rwanda ku ijoro rimwe, Ronaldo yabwiye abo bari kumwe ko zari inzozi ze kuva mu bwana zo gutunga hoteli ze bwite.

Muri iyi hoteli iheruka gutahwa ku mugaragaro hatatsemo amwe mu mafoto y’uyu mukinnyi uherutse gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cyo ku mugabane w’u Burayi(EURO 2016) ndetse hagiye handitsemo amwe mu magambo yagiye avuga mu bihe bitandukanye.

CR7 suite Pestana CR7 Lisbon hotel

Iyi hoteli ije isanga indi yitwa “Pestana CR7” iri i Madeira mu Mujyi Ronaldo avukamo yafunguye muri Nyakanga.

CR7 Lisbon hotel lounge

 

Hoteli nshya ya Cristiano yubatse mu Mujyi wa Lisbone

Icyumba cya make muri hoteli, Pestana CR7 Lisboa cyishyurwa ibihumbi 178 277 mu mafaranga y’u Rwanda

Cristiano Ronaldo akimara gufungura hoteli ye nshya

Hoteli nshya ya Cristiano yubatse mu Mujyi wa Lisbone

Abakiriya ba hoteli bakina imikino itandukanye

Cristiano Ronaldo afite gahunda yo gufungura amashami ya hoteli Pestana CR7 Lisboa(yiganjemo amafoto ajyanye na ruhago), i Madrid na NewYork

Aho abakiriya ba hoteli bashobora kuganirira

Hoteli nshya ya Cristiano Ronaldo itatsemo amafoto ye

Hoteli ya Pestana CR7, Cristiano asanzwe afite mu Mujyi wa Madeira

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyo utamenye mu buzima bw’umuraperi Bow Wow uherutse gusezera muri muzika

Dore Top 10 y’ibitego by’akataraboneka bitazigera byibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru (video)