in ,

Irebere ifoto y’umuhanzi Meddy yatangaje abantu benshi ku isi

Umuhanzi Ngabo Medard Jobbert uzwi cyane ku izina rya Meddy mu minsi ishize abinyujjije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umwe mu baherwe bakomeye cyane ku isi.

Iyi niyo foto Meddy yashyize kuri Instagram

Meddy amaze gushyira iyi foto ku rubuga rwe rwa Instagram, bamwe mu bafana be baratangaye cyane abenshi bakeka ko kuri iyi foto yari ari kumwe na Mark Zuckerberg, umuherwe ukomeye cyane wo muri leta zunze ubumwe za Amerika nkuko Meddy yari yabyanditse kuri iyi foto agira ati: “I am just gonna leave it here … Mark zuckerberg …No big deal..lol” gusa nyuma abafana be baje gusanga kuri iyi foto atari Mark Zuckerberg ugaragaraho ahubwo ko ari igishushanyo cya Mark Zuckerberg giherereye muri nzu ndangamurage yitiriwe musée de cire de Madame Tussauds iri muri  San Francisco ho muri leta zunze ubumwe za Amerika.

mark-zuckerberg-statue-de-cire-musee-tussauds
Iki nicyo gishushanyo cya Mark Zuckerberg giherereye muri Musee tussauds muri San Francisco

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire iterabwoba umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yakoreye ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza Zidane

Umutoza Jose Mourinho ari mugahinda nyuma yo kubwirwa amagambo akomeye n’umukinnyi yifuzaga cyane