Featured
Irebere hano ifoto igaragaza ubwambure bw’umukobwa bivugwa ko atwite inda ya Diamond,yatunguye abatari bake.
Mu nkuru yacu twabagejejeho ubushize (reba hano ), yavugaga uburyo umukobwa ukomoka muri Namibia witwa Dillish Mathews akomeje kuvugwaho ko ashobora kuba atwite inda ya Diamond nyuma y’ifoto,yari yashyize agaragaza .Gusa kuri ubu uyu mukobwa yongeye kwibazwaho n’abantu batari bake, bitewe n’ifoto igaragaza imwe mu myanya y’ibanga y’umubiri we.
Ku munsi w’ejo kuwa gatanu, tariki ya 29 Nzeri nibwo Dillish Mathews abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye yambaye imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’umubiri we, harimo n’amabere, maze yandikaho amagambo akomeye aho yagize ati:” mpisemo kugira umutima mwiza kuko ni byo binshimisha, gusa nzashyigikira imbibi zanjye ndetse n’abo nkunda.Ntimukore ikosa na rimwe kuko nta kibi nkoze”.
Abakurikira uyu mukobwa kuri instagram ,benshi bakaba batunguwe n’imyambarire ye, ndetse bamwe bakagenda bagaragaza ko uyu mukobwa yashatse gushotora ab’igitsina gabo ndetse abandi bakamutaka bemeza ko ari mwiza cyane.
