in ,

Irebere amafoto y’umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, nibwo habaye imihango yo gusezera no gutabariza umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watabarutse mu kwezi k’Ukwakira 2016. Ni imihango yagaragayemo byinshi bijyanye n’umuco, inagaragaramo abantu bafite amateka mu by’ubwami.

Nk’uko byari biteganyijwe ko imihango ya misa yo gusabira no gusezera kuri Kigeli V Ndahindurwa ibera mu rugo rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, umugogo we niho wazindukanywe ujyanwa, nyuma yo gukurwa i Kigali mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Aha umugogo w’umwami Kigeli wari ukuwe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal

Umugogo wa Kigeli mu nzira ujyanwa mu modoka yabugenewe ngo ugezwe i Nyanza

Hari hashize iminsi bitangajwe ko umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza iruhande rw’ahatabarijwe mukuru we na we wabaye umwami, uwo akaba ari Mutara III Rudahigwa ari na we mwami w’u Rwanda wenyine ubarwa mu ntwari z’u Rwanda.

I Nyanza hari hateguwe neza, abanyarwanda bose babishaka bahamagariwe kwitabira iki gikorwa

Aha umugogo wa Kigeli wari ugejejwe i Nyanza mu Rukari

Abitabiriye uyu muhango bari benshi, barimo ingeri zitandukanye

Umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, wagejejwe mu Rwanda kuwa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta ya Viriginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwari rwemeje ko umwami akwiye gutabarizwa mu gihugu cye cy’amavuko.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye. Umukambwe uri imbere, ni Mwami Butsitsi Kahembe IV Bukumu wo muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Kongo

Abantu benshi biganjemo abasheshe akanguhe bitabiriye imihango yo gutabariza umugogo wa Kigeli

Mu gitambo cya misa yo gusabira umwami Kigeli V Ndahindurwa

Abafite ubumuga bw’iza bukuru nabo bitabiriye iyi mihango

Source: Ukwezi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi ni inkuru y’incamugongo n’agahinda ku bafana ba Chelsea fc

Amafoto mashya ya Nizzo n’umukunzi we, yatumye abantu bakekako yamuteye inda (amafoto)