in ,

Irebere amafaranga atagira ingano Neymar yemeye guhomba kugirango akunde akinire Fc Barcelone

Neymar ni umwe mubakinnyi bakiri bato bamaze kugaragaza ko ari abahanga bo mu rwego rwo hejuru, uyu musore rero uretse kuba umuhanga akaba afite abafana mu mpande zose ku isi. Ibyo bintu uko ari bibiri bikaba bituma amakipe atandukanye akomeye ku isi yifuza kumugura.

Nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo cyahariya muri Espagne kibitangaza uyu musore yagiye yitesha amafaranga atagira ingano amakipe atandukanye yamuhaga we agahitamo kwigumira muri Fc Barcelone.

Bijya gutangira rero hari muri 2013, ubwo Real Madrid na FC Barcelone zari zihanganye muri gahunda yo kugura Neymar icyo gihe wari umukinnyi wa Santos. Icyo gihe rero Real yari yiteguye gutanga miliyoni 70 z’amayero kugirango ibone Neymar ndetse ngo Neymar yari kujya ahembwa akayabo ka miliyoni 17 z’amayero buri mwaka, gusa ariko ibyo byose uyu musore yarabyanze yigira muri Barca gukinana na Messi ngo kuko zarizo nzozi ze.

Nyuma rero akaba ari ejo bundi muri Mercato ishize aho amakipe atatu ariyo PSG, Man U ndetse na Man City buri imwe murizo yagerageje ibishoboka byose ngo igure Neymar gusa ariko bikanga.

Nkuko Mundo ikomeza ibivuga PSG yari yiteguye gutanga miliyoni 190 z’amayero kugirango igure Neymar ndetse ikanarenzaho kujya imuhemba miliyoni 40 buri mwaka gusa ariko ntibyari kugarukiraho kuko Neymar iyo aramuka yemeye gusinya muri PSG yari guhita ahabwa miliyoni 40 z’ishimwe.

PSg siyo gusa yri yiteguye gutanga ako kayabo kuko na Man U nayo yari yiteguye kuyamuha naramuka ayigiyemo.

Ku ruhande rwayo Man City yo yavuganye na Se wa Neymar gusa ariko ngo ntagiciro bigeze bumvikana.

Hagati aho Fc Barcelone nayo nyuma yo kubona ko abifuza Neymar ari benshi yahisemo kumwongerera amasezerano ndetse bamwongerera n’umushahara.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje! Reba umukobwa usa na Miss Mutesi Aurore kuburyo abantu bibaza niba ari impanga bikabayobera (amafoto)

Umva Uburyo Oda Paccy yagaraguje agati uwahoze ari umukunzi we