in , ,

Irari ry’imibonano mpuzabitsina rigurumana mu bahanzi b’ingaragu riteye inkeke

Abahanzi nyarwanda babyaye batarashaka

Mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bakora muzika, abenshi muri bo ubu ni ababyeyi kandi baracyari ingaragu, ibintu bikomeje kutavugwaho rumwe ndetse bikanduza n’isura y’abanyamuzika, kuburyo bishoboka ko mu minsi micye iri imbere umwana muto ugiye kwinjira muri muzika, n’ababyeyi bazajya bagira ubwoba ko mu byambere azasarura harimo no kubyara akiri ingaragu.

Igiteye impungenge ariko, ni uko kuba abenshi babyara ari ikimenyetso ko batajya bakunda kwibuka gukoresha agakingirizo, bigashimangira ko ahinjirira inda hashobora no kuba inzira y’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

Amezi atanu ya mbere y’uyu mwaka wa 2015, asize abahanzi batanu b’abasore bamaze kubyara, bivuga ko buri kwezi habonekaga umusore w’umunyamuziki wabyaye. Muri abo harimo Jules Sentore, Alpha Rwirangira, Bruce Melodie, K8 Kavuyo wabyaye umwana we wa kabiri nyuma y’uwo yabyaranye na Miss Rwanda 2009 Bahati Grace ndetse na Lil-G ufatwa nk’umwana muri aba bahanzi bose babyaye. Aba baje basanga abandi benshi babyaye mbere nka Mico, Danny Nanone, Humble wo muri Urban Boys, Sacha, Paccy n’abandi benshi.

Ikibazo kibazwa na benshi kuri aba bahanzi, si ukuba basambana gusa, ahubwo hanibazwa impamvu batajya bibuka gukoresha agakingirizo ndetse ahubwo ngo babe banakora indirimbo zikangurira n’urundi rubyiruko kwirinda kugwa mu bishuko, n’ubinaniwe akamenya uburyo bwo kwirinda ngo yizere inda zitateguwe ndetse no kwandura izindi ndwara.

Lil G w’imyaka 21, ni umubyeyi w’umwana w’umukobwa witwa Laella

Nyuma yo kubona ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abahanzi barenga 25 babyaye batarashaka, abantu batandukanye bagize icyo bavuga kuri iki kibazo. Umuryango.rw tukaba twaganiriye n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’umuco, ubuzima bw’imyororokere n’ibifitanye isano nabyo.

K8 Kavuyo nawe aherutsa kubyara umwana we waje akurikira uwo yabyaranye na Miss Bahati Grace

Jules Sentore nawe yabyaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2015

Alpha Rwirangira na Miss Esther bo babyaye mu kwezi kwa Mata

Bruce Melodie wabanje kubihakana, ni umwe mu babyaye mu minsi micye cyane ishize

Mukaseti Pacifique, azwi cyane mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Ivona. Uyu mugore ukora mu kigo gishinzwe kwigisha iby’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kurwanga SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu kiganiro na Umuryango.rw yagize ati: “Biteye ikimwaro kubona abantu barebwa na buri wese batazi no gukoresha agakingirizo, bazatwangiriza urubyiruko rwumve ko kubyara uko babonye ari iby’aba stars. Twakize ibiyobyabwenge none ndabona bakeneye umuntu ubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko ahinjirira inda na SIDA niho inyura, byibuze bajye bakoresha agakingirizo mu gihe bananiwe kwifata”

Mukaseti Pacifique uzwi nka Ivona mu ikinamico Urunana, yibaza niba abahanzi nyarwanda batazi no gukoresha agakingirizo. Aha we yari yakoze ubukwe ngo azabyaranye n’uwo bashakanye

Nathan Mugume ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’ubuzima, mu kiganiro twagiranye we yavuze ko aba bahanzi bakuze kandi ari abantu kimwe n’abandi, bakaba bazi gutandukanya ikibi n’icyiza ariko nka Minisiteri ibishinzwe bumva bazakomeza gutanga ubutumwa nk’uko babutanga no ku bandi banyarwanda, higishwa ibyo kwirinda inda zitateganyijwe kimwe n’indwara z’ibyorezo nka SIDA.

Mugume Nathan ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’ubuzima

Minisitiri Uwacu Julienne ufite umuco mu nshingano ze, we asanga iki kibazo gikomeye kandi nka Minisiteri ifatanyije n’abandi banyarwanda bakaba bagomba gufatanya kukirwanya kuko ibi ari ugutandukira mu muco nyarwanda, gusa agashimangira ko atari abahanzi gusa ahubwo iki kibazo kiri no mu rundi rubyiruko, abahanzi bakaba aribo bagaragara cyane kuko ari bo baba basanzwe bazwi.

Icyakoze Minisitiri Uwacu avuga ko aba bahanzi, nk’abantu nabo ubwabo bazi ko ari indorerwamo za benshi babafatiraho urugero bari bakwiye kwiyubaha nabo ubwabo bakitwara neza bityo bkanatanga urugero rwiza haba kuri bo ubwabo, mu miryango bakomokamo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto agaragaza ubwiza n’uburanga by’abakobwa bavuzweho gukundana na King James (amafoto)

“Yvan Buravan ni wowe ukora ku mabere y’umukobwa “-Abafana