in ,

Iradukunda Elsa ni we Nyampinga w’u Rwanda 2017 (Video)

Ibi birori byatinze kuba bikomeye, kuko ubusanzwe byari biteganyijwe ko bitangira saa kumi nimwe z’umugoroba
Umushyushyarugamba Andrew Kareba yinjiye ku rubyiniro saa mbili n’igice, ni ukuvuga amasaha atatu arenga nyuma y’igihe cyatanzwe

Mbere yo gutangaza Nyampinga, Mike Karangwa yagize ati “Ibi tugiye kubatangariza byanyuze mu mucyo, twakoresheje ukuri gusesuye, twakurikije ibisabwa […] Ndemeranya n’umutima wanjye ko ibyo tugiye kubagezaho byanyuze mu mucyo.”

ABAKOBWA BATSINZE NI:

– Miss Photegenic: Umutesi Nadia
– Miss Congeniality : Iradukunda Elsa
– Miss Heritage : Shimwa Guelda
– Miss Popularity : Uwase Hirwa Honorine
– Igisonga cya Kane: Umuhoza Simbi Fanique
– Igisonga cya Gatatu :Kalimpiya Queen
– Igisonga cya Kabiri: Mutoniwase Linda
– Igisonga cya Mbere: Shimwa Guelda
– Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Elsa

missrwanda2017

Aya majonjora yabereye mu ntara zose z’u Rwanda, yamaze ukwezi kose kuva kuwa 14 Mutarama, yasojwe kuwa 4 Gashyantare 2017. Muri aba bakobwa hatowemo Iradukunda Elsa wasimbuye Mutesi Jolly wari umaze umwaka afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Tutabatindiye mu amagambo dore uko byaraye bigenze :

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Jose Mourinho yabwiye Claudio Ranieri wirukanywe yatangaje benshi

Agashya: Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ntiyatahanye imodoka yatsindiye(Inkuru irambuye)