in ,

Inzu Kobe Bryant yakuriyemo yagurishijwe akayabo nyuma y’igihe apfuye.

Inzu Kobe Bryant n’umuryango we babayemo akiri muto, iherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yagurishijwe akayabo k’ibihumbi 810 by’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyoni 793 z’amafaranga y’u Rwanda.Iyi nzu igurishijwe nyuma y’amezi 10 Kobe wabaye umunyabigwi ukomeye muri NBA atabarutse, azize impanuka ya kajugujugu yanahitanye umukobwa we Gianna n’abandi bantu 7 bari bayirimo Mutarama 2020.

Kobe Bryant yabaye muri Philadelphia akiri muto, aho yafashije ishuri yigagaho rya Lower Merion gutwara igikombe cyo muri iyo leta mu 1996.

Kobe n’umuryango we bavuye muri iyi nzu mu 2008, ikaba yarongeye gushyirwa ku isoko muri Nzeri uyu mwaka, aho yagurishwaga ibihumbi 899 by’amadolari.

TMZ yatangaje ko iyi nzu yagurishijwe ibihumbi 810$, kubera ko umubare #81 wari udasanzwe kuri Kobe Bryant watsinze amanota 81 ubwo yakinaga na Toronto Raptors ku wa 22 Mutarama 2006.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize yibasiye Diamond Platnumz amushinja gukunda abagore cyane(VIDEO).

Life yasambanyijwe na Daddy we kuva imyaka 8 | Ibikomere biracyagaragara