in ,

Inzozi zibaye impamo! Manchester United igiye kugura rutahizamu ukomeye wa Real Madrid

Nyuma y’imyaka isaga 2 yinginga bikanga ikipe ya Manchester United noneho amahirwe ngo yaba yayisekeye kuko nkuko tubikesha ikinyamakuru The Independent, umukinnyi Gareth Bale noneho yemeye kuzayibera umukinnyi.

Ikipe ya Manchester United yatangiye kugaragaza ko yifuza kugura rutahizamu Real Madrid Gareth Bale mu mwaka wa 2015, gusa uyu musore muri icyo gihe akaba yari yaratangajeko yishimiye uburyo abayeho I  Madrid ndetse ko ashaka kubaka amateka mu ikipe ya Real Madrid. Ubungubu rero ingoma zikaba zarahinduye imirishyo.

Gareth Bale nyuma yo kumara umwaka adakina bihagije kubera ibibazo by’imvune bigatuma abandi basore barimo Isco, Asensio ndetse na Morata bamutwarira umwanya mu ikipe ibanzamo, ngo noneho yiteguye kuba yava i Madrid akisubirira gukina mu Bwongereza gusa ariko nanone ngo ntiyajya mu ikipe ibonetse yose kuko ikipe ashaka ari imwe ariyo Manchester United.

https://www.youtube.com/watch?v=HPacJisdMTc

Ubwo ahasigaye akaba ari aha Man U kumenya niba yiteguye kuba yakumvikana n’ubuyobozi bwa Real Madrid ku giciro cy’uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abakinnyi binereye mu kibuga

Dore urutonde rw’abagabo 17 b’abastar baryamanye na Kim Kardashian