Connect with us

izindi nkuru

Inyubako 10 zihenze kurusha izindi muri Kigali n’agaciro kazo (AMAFOTO)

Published

on

Advertisements

Mu murwa mukuru w’U Rwanda, Kigali, hari inzu nyinshi usanga zitangarirwa na benshi bazireba ndetse n’abazigendamo bagiye gushaka serivisi zitandukanye cyangwa se bagiye mu zindi gahunda zabo za buri munsi. Ni henshi kuri ubu muri Kigali usanga hari imiturirwa myiza ndetse abayireba tukagereranya mu mitwe yacu umubare w’amafaranga zaba zaratwaye bazubaka rimwe na rimwe tukabigiraho impaka na bagenzi bacu. YEGOB hano twabakoreye icyegeranyo cy’inyubako 10 zihenze kurusha izindi hano muri Kigali. Muri iyi nkuru muramenya n’agaciro k’izo nyubako.

10. KIGALI HEIGHTS (KH)

Ku mwanya wa cumi hari inzu ya Kigali Heights (KH). Iyi ni imwe mu nzu z’ubucuruzi nshya ziherereye mu karere ka Gasabo. Iyi nzu yarwaye akayabo ka Miliyoni 16.9 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

PHOTOS & VIDEO: Magnificent Kigali Heights to open in November ...

9. MIC

Ku mwanya wa cyenda hari inzu ya Muhima Investment Corporation (MIC). Iyi ni inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Nyarugenge. Iyi nzu yatwaye akayabo ka Miliyari 14 z’amafaranga y’U Rwanda mu kuyubaka.

Experts on why MIC building was affected by Christmas floods | The ...

8. KBC

Ku mwanya wa munani w’urutonde rwacu hari inzu ya Kigali Business Center (KBC). Iyi ni inzu nshya y’ubucuruzi iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo. Iyi nzu yatwaye akayabo ka Miliyari 17 z’amafaranga y’U Rwanda mu kuyubaka.

FEATURED: Upgraded KBC Complex now open for business | The New ...

7. BPR HEADQUARTERS

Ku mwanya wa karindwi w’urutonde rwacu hari inzu ya BPR. Iyi ni inzu nshya y’ikicaro gikuru cya BPR. Iyi nzu iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Iyi nzu yatwaye akayabo ka Miliyari 18 z’amanyarwanda mu kuyubaka.

FEATURED: BPR Plc customer-first transformation journey | The New ...

6. KIGALI CITY TOWER

Ku mwanya wa gatandatu hari inzu ya Kigali City Tower (KCT). Iyi ni imwe mu nzu ndende ziri rwagati mu mujyi wa Kigali ndetse akaba ari nimwe mu nzu z’ubucuruzi zizwi cyane. Iyi nzu yatwaye akayabo ka Miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

Kigali, Rwanda - September 21, 2018: Kigali City Tower And ...

5. CHIC

Ku mwanya wa gatanu hari inzu ya Champion Investment Corporation (CHIC). Iyi ikaba ari inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi rwagati. Iyi nzu yatwaye akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

African CEOs positive about continent's growth potential | The New ...

4. UBUMWE GRANDE HOTEL

Ku mwanya wa kane hari Ubumwe Grande Hotel. Iyi ni hotel iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Iyi nzu yatwaye akayabo ka miliyoni 34 z’amadolari y’amanyamerika mu kuyubaka.

Ubumwe Grande Hotel to be auctioned December 10 | The New Times ...

3. MAKUZA PEACE PLAZA

Ku mwanya wa gatatu hari inzu ya Makuza Peace Plaza ( M Peace Plaza). Iyi nzu yatwaye akayabo ka miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

File:M.Peace Plaza.jpg - Wikimedia Commons

2. KIGALI ARENA

Ku mwanya wa kabiri hari inzu ya Kigali Arena. Iyi ni inzu y’imyidagaduro iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo. Iyi nzu yatwaye akayabo ka miliyoni 104 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Arena – IMVAHONSHYA

1. KIGALI CONVENTION CENTRE

Ku mwanya wa mbere hari inzu Kigali Convention Center, iyi nzu ikaba yaratwaye akayabo ka miliyoni 300 z’amadolari y’amanyamerika mu myubakire yayo.

The Kigali Convention Centre is a gem in Africa's growing MICE ...

Advertisements
Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

izindi nkuru

Bimwe mu bintu byo kwirinda ukimara gutera akabariro

Published

on

Advertisements

Abanyarwanda bavuga ko impamvu ingana ururo, bashaka kwerekana ko igituma akenshi habaho ibibazo kitagombera kuba ari kinini. No mu rukundo rero niko bigenda kuko ushobora kugira ibyo ukora ugasanga urugo rwawe urarusenye cyangwa bigateza amakimbirane mu muryango.

Urubuga Elcrema rugaraza ibintu umugabo cyangwa umugore aba adakwiriye gukora nyuma yo kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro kuko bituma ibyishimo mwari murimo biyoyoka rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku mibanire hagati yabo.

1.Guhita wambara imyenda ako kanya

Ubusanzwe gutera akabariro ku bashakanye bikorwa nta na kimwe bambaye, kuba rero wahita wambara ukimara gusoza icyo gikorwa bigaragaza ko utiyumva muwo mwashakanye. Iyo ukoze icyo kintu uba ubihirije uwo muri kumwe bigasoza ababaye aho kugumana ibyishimo.

2. Guhugira muri telefoni

Kujya mu byo guhamagara, kwandika no kohereza ubutumwa ntabwo ari ibintu uba ugomba guhita ukurikizaho mukimara gutera akabariro. Iyo ukoze ibyo uba ugaragaza ko utahaye agaciro icyo gikorwa, uba werekanye ko byari byatinze ngo wikorere ibyawe.

3. Gufungura televiziyo

Kwihutira kureba televiziyo nabyo sibyo, kuko muba mugomba kumarana akanya muganira uko igikorwa cyagenze, uko mwacyakiriye bigatuma murushaho kwiyumvanamo.

4. Guhita ujya mu bwogero

Rwose kujya koga nyuma y’igikorwa cyo gutera akabariro ni byiza, ariko ntibikorwa ako kanya ahubwo murabanza mugatuza bikaza nyuma, kandi biba byiza iyo mujyanye koga.

5. Guhita usinzira

Iki ni ikintu kiba ku bantu benshi nubwo atari kiza. Ntabwo uba usoje ibyishimo mwatangiye, niba abantu batangiza ibiganiro bituma buri wese yibona mu gikorwa kigiye kubaho, na nyuma yacyo ibyo biganiro biba bigomba kubaho mugasoza neza.

SOURCE: IGIHE.COM
Advertisements
Komeza usome

izindi nkuru

Dore ibintu bishobora kukugiraho ingaruka igihe ubikoze mbere yo gutera akabariro

Published

on

Advertisements

Gutera akabariro ni kimwe mu bintu bikorwa cyane kuri iyi si. Nubwo biganisha kugutanga ibyishimo hagati y’abari kubikora cyane cyane kubashakanye byemewe n’amategeko, hari amakosa amwe namwe abantu bakunze gukora mbere yo gutera akabariro bikaba byabaviramo ukwicuza gukomeye, cyane ko abenshi banayakora batabizi.

Muri iyi nkuru, turarebera hamwe ibintu by’ingenzi ugomba kwirinda gukora mbere yo gutera akabariro. Hari igihe ushobora kuba warusanzwe ubikora mbere y’iki gikorwa ariko utazi ko ari bibi, gusa nyuma yo gusoma iyi nkuru ubihagarike kandi unisubireho kuko hari byinshi uba umaze gusobanukirwa. Nibyiza kwirinda amakosa akunze gukorwa na benshi mu gihe cyo gutera akabariro

Mbere yo gutera akabariro:

1.Irinde kwiyogosha ku myanya y’ibanga

Rimwe na rimwe, mbere yo gutera akabariro bamwe na bamwe barabanza bakajya mu bwogero maze bakogosha Imisatsi iherereye mu myanya y’ibanga yabo. Niba uri mu bari basanzwe bakora ibi, inama ugirwa niyo kubihagarika kuko bishobora gukwirakwiza indwara runaka cyangwa se ukaba wanagira uburibwe bukomeye mu gihe urimo gutera akabariro. Ni byiza ko iki gikorwa cyo kwiyogosha cyakorwa byibuze mbere y’umunsi umwe cg ibiri.

2.Mbere yo gutera akabariro, Irinde gufata ifunguro rihambaye

Nubwo waba ushonje cyane, burya si byiza gufata ifunguro rihambaye mbere yo gutera akabariro. Ushobora kurya ibintu byoroheje nka ‘Snacks’ cg se imbuto kuko byagufasha kudacika imbaraga za hato na hato gusa ifunguro rihambaye ntago ari ryiza mbere yo gutera akabariro. Umwanditsi witwa Yagana Shah yagiriye inama abakunda gufata ifunguro mbere y’iki gikorwa mu magambo agira ati “Gutera akabariro bigomba gufatwa nka Siporo, kandi birazwi ko iyo umuntu agiye muri Gym atabanza kurya ibiryo bihambaye.”

3.Mu gihe cyo gutera akabariro, uzirinde guta umwanya ushaka agakingirizo

Mu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwitwa Bustle, bwagaragaje ko umwanya umuntu atakaza arimo gushaka aho yashyize agakingirizo bitera amahirwe make yo gutanga ibyishimo uko bwikiye. Ni byiza ko mu gihe witegura gutera akabariro, ubanza gushaka agakingiro ukagashyira hafi y’igitanda ndetse kanafunguye k’uburyo utari bwirirwe uta umwanya ujya kugashaka no kugafungura.

4.Mbere yo gutera akabariro, irinde kunywa ibisindisha byinshi

Bamwe bemeza ko kunywa agasembuye bitera abagabo imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro gusa nanone kunywa izirengeje urugero bishobora gutuma iki gikorwa kinahagarikwa bitewe n’ingaruka zibyo binyobwa. Niba wifuza kubanza kugira icyo unywa mbere y’iki gikorwa, uragirwa inama yo kunywa mu rugero aho kuza kwisama wasandaye.

 5.Mbere yo gutera akabariro, uzirinde kubanza kureba filime z’urukozasoni

Hari imbaga ya benshi bakunze kureba filimi z’urukozasoni zizwi nka ‘Pornography’ mbere yo gutera akabariro gusa si byiza habe na gato. Uretse kuba bishobora kugutera kurangiza vuba, bishobora no gutuma ubushake warufitiye uwo mugiye gutera akabariro bushira burundu k’uburyo n’igitsina gishobora kwanga guhaguruka bitewe nuko uba wagize irari rikomeye ry’abarimo gukina izo filime

Rubyiruko mwirinde gukora imibonano igihe mutarashinga ingo, mwirinde gukora imibonano kugeza igihe mushingiye ingo zanyu, kwifata nibibananira mukoreshe agakingirizo mu kwirinda inda zitateguwe ndetse n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina mwirinda SIDA.

Advertisements
Komeza usome

izindi nkuru

Amarenga 7 wakora umuntu agahita agukunda

Published

on

Advertisements

Benshi ntibita ku mikoreshereze y’amarenga (body language), nyamara ugendeye ku gitabo cya Leil Lowndes yise “How To Talt To Anyone” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “uko wavugisha buri wese”, ushobora kubona uko wakwigarurira umutima w’umuntu mu kanya gato utavuze ijambo na rimwe.
Hagendewe ku bivugwa mu gitabo cya Lowndes, dore amwe mu marenga wakoresha ugatuma umuntu agukunda byihuse.

1. Inseko nziza

Uyu mugabo Lowndes agaragaza ko atari byiza gusekera umuntu ukimusuhuza ako kanya; ngo iyo ubikoze bishobora guha amahirwe n’abandi bari aho bakamenya icyo ugambiriye. Uburyo bwiza bwo gutwara umuntu ukoresheje inseko ni ukwitonda, ukamureba mu maso nk’isegonda hanyuma ukareka mu maso hawe hagataha umucyo ukamusekera inseko nziza, bimwe Abanyarwanda bavuga ngo “Araseka amasaro agaseseka”.

N’ubwo iyo nseko itamara amasegonda menshi, izemeza uwo muntu ko koko ari we igenewe. Ku bwa Lowndes ngo inseko nziza ishobora kukongerera ubutunzi n’icyizere abantu bakugirira.

2. Reba mu maso uwo muvugana

Igihe uvugana n’umuntu, mera nk’aho amaso yawe amuteyeho, kabone n’ubwo yaba yarangije kuvuga, ntukarebe hirya uko wiboneye. Niba wumva ushaka kuba wareba ku ruhande bikore witonze kandi gahoro, kugeza igihe amaso yanyu atandukaniye. Ushobora no kugerageza kubara inshuro uwo muri kuvugana ahumbya. Ibi byagaragaje ko ababikora bakundwa cyane na bagenzi babo.

3. Gutumbera umuntu

Iyo uri mu bantu benshi, ku bw’amahirwe ushobora kubona umuntu ukumva uramwishimiye, murebe umutumbere utitaye ku muntu uri kuvuga. Iyo umurebye cyane n’ubwo yaba ari kumva ibivugwa, ahita abona neza ko umwitayeho birenze cyangwa se wamwishimiye.

Gusa ugomba kumenya ko gutumbera umuntu cyane bishobora kumutera isoni mu bandi. Ugomba kureba uvuga ariko yaba atari kuvuga ingingo zikomeye ugatumbera umwe wishimiye.

4. Garagaza urukundo nk’urwo ugaragaza ku mwana muto

Abantu bose bita cyane ku buryo bitwara iyo bahuye n’abandi bwa mbere. Iyo uhuye n’umuntu bwa mbere igire nk’aho ubonye akana gato gateye amabengeza umugaragarize urukundo rutagabanyije, mbese nk’urwo waha akana gato kaje gakambakamba kakuririra ku birenge byawe. Urugero: Ushobora kubwira umuntu muhuye bwa mbere uti “Yo! Uri igitangaza”.

5. Gabanya ubukubaganyi no kwikorakoraho

Niba wifuza ko abantu bakugirira icyizere, gerageza kugaragaza kudakubagana cyane igihe uganira nabo. Tuza, wigira ubwoba, wizenguruka cyane cyangwa ngo ushishure/ ushwanyaguze ikintu ufite. Lowndes avuga ko gukomeza kwikorakoraho nko mu maso, ku zuru, ku kananwa, ku munwa n’ahandi bishobora gutuma batekeraza ko ushobora kuba uri kubabeshya cyangwa utifitiye icyizere. Gerageza kureba uwo muvugana umugaragarize ko ibyo uri kumubwira ubishyizeho umutima kandi ubifite mu biganza byawe.

6. Irinde kuzinga umunya

Uburyo wifata mu bantu ni yo ntsinzi ya mbere. Irinde kuzinga umunya mu maso uhorane isura icyeye. Uko winjiye mu muryango jya utunguka ku bo usanze ucyeye mu maso.

7. Muraho nshuti

Nuhura n’umuntu bwa mbere, ifate nk’aho ari inshuti yawe ya kera, ibi bituma ibyiyumvo byawe kuri we byiyongera kuva ku ndoro yawe kugeza ku mano. Icyiyongera kuri ibi ni uko iyo ukoze nk’aho wakunze umuntu, ubwo buhanuzi bugusohoreramo ugasanga watangiye koko kumukunda.

Ibi bivuzwe haruguru nubyitaho, ukagerageza gukoresha amarenga, ukirinda kuvuga menshi, ushobora gusekerwa n’amahirwe yo kubona urukundo wifuzaga kuva kera.

Advertisements
Komeza usome

izindi nkuru

Musore, dore ibintu 6 wakorera umukunzi wawe ukamwibagiza abandi bose bamutereta

Published

on

Advertisements

1.Kumubwira ko muzarushinga

Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe:Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

2.Guhora umubwira ko umukunda

N’ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t’aime fort,biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n’uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

3.Kumusohokana

N’ubwo ubukungu bw’abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n’abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

4.Kumugenera impano

Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n’ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n’umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana. Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n’urukundo agufitiye.

5.Kumujyana mu birori

Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo ku bakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba waranamwemereye kuzakubera mama w’abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.

6.Kumwereka ababyeyi

Ibi ahanini bikorwa n’abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n’uko ari inshuti yawe. Si igitegwajoro mwereke n’inshuti zawe.

Advertisements
Komeza usome

izindi nkuru

Ngibi ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi ku bashakanye

Published

on

Advertisements

Burya imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bikorwa by’ibanze mu gusigasira, gushimangira urukundo no kubaka urugo rudahungabana hagati y’abashakanye, ikindi kandi imibonano mpuzabitsina ya buri munsi ikagira ibyiza izanira abayikora.

Uretse kuba imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ari igikorwa gituma barushaho gusabana no kwegerana biruseho, burya ngo imibonano mpuzabitsina hari indwara zimwe na zimwe irinda umuntu igihe ayikora buri munsi nk’uko byemezwa n’abahanga n’abashakashatsi batandukanye mu bijyanye n’ubumenyi bw’imikorere n’imiterere y’umubiri wa muntu.

Twifashishije ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye, twakusanyije zimwe mu mpamvu z’ingenzi zigaragaza ko imibonano mpuzabitsina ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, by’akarusho iyo ikozwe buri munsi Ku bashakanye.

1. K’umugabo ibyago byo kurwara kanseri ya prostate biragabanuka.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’ubuzima muri kaminuza ya Havard bwagaragaje ko abagabo basohora (Ejaculation) inshuro nyinshi bagabanya ibyago byo kuba barwara kanseri ifata ubugabo (prostate cancer) ku kigero cya 22%.

2.Birinda umuntu kurwara ibicurane n’inkorora.

Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Wilkes muri Pennsylavania, umuntu ukora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro ebyiri mu cyumweru arushaho kurekura abasirikare benshi bahangana n’indwara z’ibicurane n’inkorora.Niba inshuro ebyiri mu cyumweru zigabanya ibyago byo kurwara ibicurane, bivuze ko uyikora buri munsi we izi ndwara zigeraho zikaba amateka.

3. Umuntu ahorana itoto.

Burya ngo umuntu ukora imibonano mpuzabitsinda buri munsi umubiri we uhorana itoto nk’uko byemezwa n’umushakashatsi akaba n’umuganga w’indwara zifata ubwonko wo muri Scotland, David Weeks.Uyu mushakashatsi Weeks yemeje ibi nyuma yo kwiha akazi ko kugerageza gukeka imyaka y’abagore n’abagabo 3500 baturuka ku mugabane wa Amerika n’u Burayi, nyuma akaza gusanga abo yagiye aha imyaka mike cyane kuyo bafite ari abemeza ko bakora imibonano mpuzabitsina byibura ishuro eshatu mu cyumweru.

4. Ku bagore ububabare mu gihe cy’imihango buragabanuka.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2000 bwagaragaje ko 9 ku 100 by’abagore 1900 bikinishaga mu gihe bari mu mihango, kugira ngo bagabanye ububabare. Kwikinisha cyo kimwe n’imibonano mpuzabitsina bituma umugore agira ibyishimo (orgasm), maze umubiri we ukarekura imisemburo ya Oxytocin na dopamine bigira uruhare mu kugabanya ububabare buterwa n’imihango.

5. Amahirwe yo gusama ariyongera.

Ubushakashatsi bushya ku bijyanye n’ubugumba n’uburumbuke bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi bitegura umubiri ku buryo umugore ashobora gusama byihuse, bivuze ko amahirwe yo gusama yiyongera.

6. Bigabanya umuvuduko w’amaraso no guhangayika.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005, bwagaragaje ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina bagira ubushobozi bwo kurinda ubwonko bwabo kunanirwa no guhangayika, kugabanya umuvuduko w’amaraso, ugereranyije n’abandi badakunze gukora imibonano.

Advertisements
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks