imikino
Inyogosho nshya ya Lionel Messi yatangaje benshi

Nyuma y’abakinnyi nka Aaron Ramsey na Marouane Fellaini, Lionel Messi yahinduye ibara ry’umusatsi, igikorwa abantu batari bamumenyereho.
Ifoto yashyizweb hanze na Antonela Roccuzzo, umugore w’uyu mukinnyi ukomeye ukomoka muri Argentine imugaragaza afite imisatsi ifite ibara rijya gusa n’umweru (silver).
Nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga iyi foto ya Messi wari usanzwe afite umusatsi w’umukara abantu bahise batangira kwibaza ikibyihishe inyuma.
Inkuru dukesha The Independent ivuga ko hari n’abatangiye gukeka ko ashobora kuba yabikoze mu rwego rwo kwiyibagiza ibihe bitoroshye amazemo iminsi.
Aya mezi ashize ntiyari yoroshye kuri Messi wasezeye mu ikipe y’igihugu, nyuma yo gutsindwa na Chili, nyuma y’aho gato urukiko rukamuhamya icyaha cyo kunyereza imisoro.
Comments
0 comments
-
Utuntu n'utundi23 hours ago
Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.
-
Hanze20 hours ago
Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe
-
Mu Rwanda12 hours ago
Umwana Samantha ukina filime aherutse kwibaruka yitabye Imana
-
Hanze20 hours ago
Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.
-
Ubuzima3 hours ago
Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.