in

Inyama y’ibinyamujonjorerwa iragura umugabo igasiba undi i Musanze(AMAFOTO)

Hashize iminsi mike mu Karere ka Musanze hatangiye kuribwa inyama zidasanzwe. Ubu restaurant zimwe na zimwe muri ako karere mushikaki y’inka n’ihene ntizikigezweho, amaso yerekejwe binyamujonjorerwa.

Ifunguro ry’ibinyamujonjorerwa nubwo ritamenyerewe mu Rwanda rimaze imyaka n’imyaka riribwa mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi byiganjemo iby’i Burayi nk’u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Espagne na Aziya.

No mu bihugu bya Afurika cyane cyane ibyo mu Majyaruguru nka Tunisia, Algeria na Maroc ni ikiribwa gisanzwe cyane. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ibinyamujonjorerwa byariwe kuva kera mu myaka isaga miliyoni 2,5 ishize, ibi bihamywa n’ibisigaratongo bitandukanye byavumbuwe hafi y’inyanja ya Méditerranée bigaragaza ko ibinyamujonjorerwa byatangiye kuribwa kuva kera.

Nk’Abaromani, ibinyamujonjorerwa babifataga nk’ikiribwa cy’ingenzi nk’uko byagaragaye mu nyandiko z’umuhanga n’umwanditsi w’Umuromani, Pliny.

Rwiyemezamirimo Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi, ni umwe mu bamenye ubwiza bw’ibinyamunjonjorerwa dore ko asanzwe yorora udusimba duto nk’iminyorogoto, inigwahabiri (insectes) n’ibindi byo mu bwoko bw’ibiba ahakonje bizwi nka mollusques ari naho ibinyamujonjorerwa bibarizwa.

Uyu musore nyuma yo gutangira kubyorora bikamuhira, ubu yatangiye kubigemura mu nzu zitegura amafunguro i Musanze cyane cyane mu mahoteli.

Abaturage babiganuye ku ikubitiro, basigaye bikomba intoki dore ko iyo biri ku mushito utamenya ko ari cya kintu giteye ishozi tunena iyo kikiri kizima.

Imbabazi Dominique Xavio, yabwiye IGIHE ko yatangiye korora udusimba duto turimo injereri, iminyorogoto, isazi z’umukara, inyo n’ibinyamujonjorerwa nyuma yo kurangiza amashuri ya Kaminuza mu yahoze ari ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE Busogo.

Ubwo yasozaga amashuri ye, yakoze ubushakashatsi kuri utwo dusimba duto asanga dufite umumaro munini harimo no kuba twaribwa, gutanga ifumbire y’umwimerere n’ibindi.

Mu buhamya bwe avuga ko ubu buhinzi (guhinga niko bivugwa aho kuba ubworozi nk’uko bisanzwe bizwi ku yandi matungo), yabutangiye mu 2015 arangije amasomo ye.

Yagize ati “Natangiye ubu buhinzi muri 2015 ndangije Kaminuza nza kubura akazi ariko mbihuza n’igitabo nari nakozeho kuri utu dusimba. Ubwo nabitangiraga nari ngamije gukora ifumbire no gukomeza kugeza aho byavamo ibiribwa, ubu nkora ifumbire y’imborera ingana na toni eshatu ku kwezi nshobora kubona ibinyamujonjorerwa birenga ibihumbi 8 ku mwaka. Bimaze kunteza imbere kuko nta kindi kintu nkora, niko kazi kanjye kandi mfite n’abo nahaye akazi.”

Uretse no kubirya, hari abareba ibinyamunjonjorerwa ari bizima bakamokorwa, ukibaza icyatumye Imbabazi ahitamo kubivanamo ifunguro.

Uyu musore yavuze ko kuba ibi biribwa bidasanzwe mu Rwanda bidakwiriye gufatwa nk’ibibangamira umuco, yemeza ko ahubwo ari ubundi buryo bwo guhashya imirire mibi mu bato n’abakuru.

Ati “Birumvikana ko Abanyarwanda badasanzwe bamenyereye iyi mirire ariko bakwiye kumenya ko umuco urakura kandi Igihugu cyacu kigira imigenderanire n’amahanga. Dufite Abanyarwanda bajya hanze y’igihugu n’abaharerewe ku buryo kurya kuriya nta kibazo babibonamo, Hari n’abanyamahanga basura u Rwanda nabo baba babikeneye.”

“Niyo mpamvu dukunze gukorana n’amahoteli mpuzamahanga, ikindi ni uko kuvuga ko tugifite imirire mibi murabibona ukirengagiza ko ziriya nyama zujuje poroteyine (Proteines) nyinshi kurusha izisanzwe kandi zirahendutse kuko umuntu yaguraho duke akarya neza.”

Ibinyamujonjorerwa bishimirwa kuba bikungahaye ku ntungamubiri kandi bikagira ibinyamavuta bike (fat). Bikungahaye ku myunyu ngugu nka fer. Inzobere mu mirire zivuga ko nibura umuntu mukuru aba akeneye miligarama umunani za Fer ku munsi, mu gihe mu ifunguro rimwe ry’ibinyamujonjorerwa habamo miligarama eshatu za fer.

Mu ifunguro ry’ibinyamujonjorerwa kandi habamo miligarama 212 za magnesium, mu gihe ku munsi umuntu asabwa nibura miligarama 300.

Imbabazi afatanyije na Hoteli Centre Pastoral Notre Dame de Fatima iherereye mu Mujyi wa Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, nibwo batunganyije banamurika ku mugaragaro amafunguro y’inyama z’ikinyamujonjorerwa aho abaziriyeho bavuze ko ziri mu za mbere ziryoshye.

Umukozi wa Hotel Centre Pastoral Notre Dame de Fatima wayoboye igikorwa cyo guteka iri funguro, Ingabire Jean Bosco yavuze ko batetse izo nyama mu rwego rwo korohereza ababagana ngo bahabwe serivisi zinyuranye.

Ati “Hoteli yacu yakiriye amafunguro adasanzwe, ariko tuba dufite muri gahunda mu rwego rwo kongera abakiriya no kubaha ibibanezeza bitandukanye. Twakoreraga abantu benshi bavuye imihanda yose ariko ugasanga hari amafunguro bakenera ntibayabone bityo bikatubera igisebo.”

Ingabire yakomeje agira ati “Ibi ni ibiribwa bisanzwe naho kuba bitamenyerewe mu muco Nyarwanda ntibivuze ko ari ukuwonona ahubwo ni ukuwukuza. Ni imirire yujuje intungamubiri nyinshi ndetse tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo abakiliya bacu babone ibyo bakeneye byose cyane.”

Brochette y’ibinyamujonjorerwa bayigurisha 1500 Frw naho ifunguro ririho icyo kiribwa rigura 3000 Frw ku Banyarwanda na 15000 Frw ku banyamahanga. Ni mu gihe sambusa irimo ibinyamujonjorerwa izajya igura 1000 Frw.

Hakiruwemera Jean Richard, impuguke mu bijyanye n’ubumenyi bw’inyamaswa zo mu gasozi, ukorana na Imbabazi, yavuze ko ibyo binyamujonjorerwa bihingirwa kuribwa bitandukanye n’ibyo abantu babona ku gasozi bigenda, akabasaba kwirinda kubyitiranya kuko hari n’ibiba bifite uburozi bushobora kwangiza ubuzima.

Yagize ati “Ibi binyamujonjorerwa twororera kurya biba bitandukanye n’ibindi abantu babona mu gasozi kuko ibi bigaburirwa ibyo natwe turya harimo imboga rwatsi, amashu, kimari n’ibindi. Abantu ntibumve ko duhinga ibinyamujonjorerwa byo kurya ngo bihutire kuba barya ibyo babonye kuko hari n’ibiba bifite uburozi bwagira ingaruka ku buzima nyamara nk’ibi byo byijuje intungamubiri zikenewe ku buzima.”

Nko mu Bufaransa, ibinyamujonjorerwa babiteka babanje kubyica, bagakuramo iby’imbere bidakenewe. Akenshi babitekesha umuvinyo (wine) cyangwa amavuta ya tungurusumu hakongerwamo ibindi birungo bitandukanye. Ikilo cy’inyama z’ibinyamujonjorerwa bizima kigura 5000 Frw.

Mu myaka ya 1980 ibinyamujonjorerwa byatangiye kuribwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe nibura ku mwaka ubucuruzi bwabyo bwabarirwaga agaciro ka miliyoni 300 $ ku mwaka. Kubera uburyohe bw’icyo kiribwa, buri mwaka muri Amerika tariki 24 Gicurasi hizihizwa umunsi mukuru w’ikinyamujonjorerwa.

Imbabazi yatangiye ubu buhinzi bww’ibinyamujonjorerwa arangije Kaminuza mu 2015

Mushikaki y’igifwera irarya umugabo igasiba undi muri Musanze.

src:igihe

Report

What do you think?

149 Points
Upvote Downvote

Written by Alain

Shyiraho igitekerezo

Mama yirwa yirukanka yambaye ubusa ashaka kumkubita ifuni||ubuzima bwanjye ni agahinda gusa||Umwana Legis.

Ntibisanzwe:Umugabo yaciwe ubugabo bwe n’udusabo tw’intanga babiha ingurube azira gushaka gusambanya mubyara we ku ngufu.