in

Intare y’inyabwoba yakubitanye n’ishyo ry’imbogo, ibyo yahise ikora birasekeje.

Intare umwami w’ishyamba yagize ubwo yitabaza igiti ,ubwo yagwaga mu ishyo ry’imbogo ,maze igira ubwoba ibura aho ikwirwa.

Gafotozi witwa Olav Thokle w’imyaka 54 ukomoka Norway,niwe washyize hanze ifoto y’iyi ntare iri mu giti yihishe izi mbogo zari nyinshi.

Intare 4 zo mu itsinda ryiswe Black Rock Boys zirukanse ku mbogo 500 ariko izi ntare zahuye n’uruva gusenya kuko imwe muri izi imbogo yahagaze izirukaho iyi ntare y’inyabwoba ibona pariki iyicikiyeho niko guhita yurira igiti ngo idapfa.

Uyu gafotozi warimo kwirebera ibi birori yavuze ko iyi ntare yamaze amasaha menshi yihishe muri iki giti kubera ubwoba.

Olav yagize ati “Imbogo zamenye ko hafi yazo hari intare hanyuma ikomeye muri zo ihita izirukaho 3 muri zo zirahunga zirayisiga hanyuma imwe igotwa n’ishyo ry’izi mbogo inanirwa gucika.

Yahise ibona igiti kiri cyonyine niko kwiruka iracyurira ihunga izi mbogo zari nini cyane.Yahamaze isaha kugeza ubwo imbogo zavuye muri ako gace.”

Olav akunze kuzenguruka isi yose afotora inyamaswa z’inkazi aho yageze muri Alaska, Svalbard, Finland no hirya no hino muri Africa.

Masai Mara n’icyanya kinini kibamo intare,ingwe,ibisamagwe n’izindi nyamaswa nini z’inkazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sky2 Wabagahe afatiranye Bac T mu muhanda| Yaramubeshye| Ahise amuremera

Guma mu rugo itumye Yaka avugishwa| Inzererezi ziri gufungura Cano| Inzoga zamugize imbata