in ,

Intandaro y’inkundura y’umwiryane hagati ya Miss Kenya na Miss Tanzania

Miss Tanzania, Diana Edwards yagiranye amahari na Nyampinga wa Kenya bahuriye muri irushanwa rya Miss World bapfa umushinga wa filime, ikibazo cyabo cyageze mu nzego zitandukanye n’ibinyamakuru byo mu bihugu byombi bikiva imuzi.

Irushanwa rya Miss World ryabereye mu Mujyi wa Washington,ryahuje abakobwa 119 risozwa kuwa 18 Ukuboza 2016. Umukobwa witwa Stephanie Del Valle wari uhagarariye Puerto Rico yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi mu birori bikomeye byabereye mu nyubako ya MGM National Harbor

Nyampinga wa Kenya Evelyn Njambi yaje ku mwanya wa gatanu, imbere ye hari abakobwa Yaritza Miguelina Reyes Ramirez Nyampinga Dominican Republic inyuma ye haza umukobwa witwa Natasha Mannuela wo muri Indonesia.

Mbere y’ibirori nyamukuru, Nyampinga wa Kenya Evelyn Njambi yagiranye ubushyamirane n’uwa Tanzania Diana Edwards, havutse intonganya no kwirana nabi ndetse ikibazo cyabo kigera mu itangazamakuru no mu bategura Miss World.

Intonganya muri Miss World

Aba bakobwa bapfuye umushinga wa filime yitwa ‘Maasai Dondosha Wembe’ yerekanywe na Nyampinga wa Tanzania ari nayo yamuhesheje kwinjira muri 24 ba mbere bafite ubwiza bufite intego. Nyuma Miss Kenya Evelyn Njambi yatanze ikirego avuga ko uyu mushinga Miss Diana Edwards yerekanye usa n’uwe, hakozwe isuzuma bitumwa uyu mukobwa avanwa muri iki cyiciro ari nabwo uburakari bwiyongereye ku mukobwa wari waserukiye Tanzania.

Miss Diana Edwards akigera muri Tanzania yabwiye Millard Ayo TV ko ibyamubayeho ari akagambane kateguwe na Nyampinga wa Kenya ‘yita umuntu mubi’ wamubujije amahirwe yo kuza mu ba mbere.

Yagize ati “Nasabanaga n’abantu bose, buri mukobwa yari afite itsinda abarizwamo yafashe[Miss Kenya] itsinda rye nanjye mfata iryanjye, twaravuganaga bisanzwe ariko ikibazo cyabayeho ni uko Umunyafurika ari we usenya Umunyafurika.”

Arongera ati “Icyabaye ni uko filime yanjye nakoze ‘Maasai Dondosha Wembe’ yanyijije mu cyiciro cy’abakobwa 24 ba mbere muri Beauty with Purpose[ubwiza bufite intego] nagombaga kuba uwa mbere ariko nyuma biza kumenyakana ko Miss Kenya yandeze mu bategura irushanwa avuga ko yakoze ibintu bisa n’ibyo nerekanye.”

Yavuze ko Nyampinga wa Kenya yakopeye umushinga we arangije ajya mu buyobozi bwa Miss Wrold kwerekana ko ari uwa Tanzania wamwiganye ari nabyo byatumye iki gihugu kiza mu bya nyuma.

Ati “Nagombaga kuba Miss Africa kuko filime yanjye ‘Maasai Dondosha Wembe’ yari nziza kandi yararebwe cyane, ni gutyo byagenze nta kundi. Ni ngombwa ko abanyamakuru mumenya ukuri, umukobwa wese wari uhagarariye Afurika azi ibyo Miss Kenya yakoze.”

Nyampinga wa Kenya ashinjwa akagambane

Mbere yo kwiyerekana mu ikanzu bahitiwemo n’abahanzi b’imideli bambitswe n’Umunya-Kenya. Diana Edwards ngo yabajije Miss Kenya niba yari asanzwe amuzi[uwo muhanzi wabambitse] undi avuga ko ari ubwa mbere amubonye. Nyampinga wa Tanzania avuga ko yagambaniwe yambikwa ikanzu uwa Kenya yifotoje yambaye kugira ngo bimubuze amahirwe yo gutsinda ndetse niko byagenze.

Yagize ati “Tukiva mu mwiherero umuhanzi w’imideli wo muri Kenya yaraje nahise mbaza Miss Kenya nti ‘ese uramuzi?’, yambwiye ko atamuzi. Yanyambitse imyenda Miss Kenya yari yarifotoje yambaye, bari basanzwe baziranye njyewe ntabizi, ukuri kw’icyihishe inyuma y’ibi byose kugomba kuzamenyekana.”

 

Miss Tanzania yavuze ko yagambaniwe muri Miss World

“Niba mushaka kumenya ukuri mubaze Nyampinga wa Afurika y’Epfo, Miss Congo ndetse na Miss Uganda twari kumwe njya kuvuga ikibazo cyanjye mu bategura Miss World, ndabaha numero z’abo bakobwa bose…”

Miss Diana Edwards yavuze ko ibyo yakorewe na mugenzi we wa Kenya ari ‘ubugome no kugaragaza Afurika nk’ahantu habarizwa abantu badashyikirana’ kandi bidakwiye.

Ati “Ni ibintu bibi cyane, nasanze ari umuntu mubi. Kuba narinjiye mu bakobwa 24 kubera filime yanjye byaramuriye, byaramubabaje, abantu bose barambwiraga bati ‘Diana iri kamba ni iryawe, Diana urabikwiye kuba Nyampinga ufite ubwiza bufite intego’.”

 

Nyampinga wa Kenya Evelyn Njambi

 

Nyampinga wa Kenya yaje mu bakobwa batanu ba mbere

 

Miss Kenya ngo yakoreye amanyanga uwa Tanzania

 

Miss Tanzania avuga ko umushinga wa filime ‘Maasai Dondosha Wembe’ yawibwe na Miss Kenya

 

Miss Diana Edwards akigera muri Tanzania yasobanuriye itangazamakuru ibyamubayeho
IGIHE

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 10 abakobwa banga urunuka ku bahungu

Urutonde rw’abakinnyi bahenze cyane ku isi muri iki gihe