Connect with us

imikino

Intambara y’amagambo ikomeje gufata indi ntera hagati ya Jose Mourinho na Antonio Conte( dore impamvu)

Published

on

Umutoza w’ikipe ya Manchester United ,Jose Mourinho yongeye kugaragariza Umutoza w’ikipe ya Chelsea ko adatewe impuhwe n’ibibazo by’igura n’igurisha ry’abakinnyi yagiye agira muri iyi saison maze amusaba gutuza ahubwo agakora cyane mu gihe agifite amahirwe.

The Sun dukesha iyi nkuru ivuga ko intandaro yatumye Mourinho avuga ayo magambo ari ukubera ko mu minsi ishize Antonio Conte ubwo yamaraga kugurisha umukinnyi Nemanja Matic kuri ubu uri mu ikipe ya Manchester United, ngo yumvikanye avuga ko yifuza kugura abandi bakinnyi benshi kugira ngo azibe icyuho yatewe n’igenda ry’uyu mukinnyi ndetse akongeraho ko ababajwe bikomeye no kumubura muri Chelsea.Kuri ubu rero Mourinho akaba na we yamusabye gutuza no kureka guhora arira ahubwo agakoresha igihe cye neza agashaka abakinnyi yifuza. Mourinho yagize ati:” iyo ugurishije ndetse agakomeza ukagura urumva ikibazo kirihe koko? Ushobora kuba uri umunyembaraga ahubwo.Burya byakwitwa ikibazo mu gihe ugurishije ariko ntugure.Abantu bakomeje kuvuga ngo Chelsea yatakaje umukinnyi w’ingenzi ukina hagati.Gusa niba ubuze umukinnyi umwe noneho ukagura wenda Bakayoko na Drinkwater urumva bitwaye iki?” Mourinho yakomeje yibutsa Conte ko igihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi kiri hafi kurangira ahubwo amusaba kureka guta igihe arira ahubwo agakoresha amahirwe asigaranye.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar