in ,

Intambara y’amagambo hagati ya Katy Perry na Taylor Swift ikomeje kuvuza ubuhuha(impamvu)

Abahanzikazi baririmba injyana ya rap, Katy Perry na Taylor Swift bakomeje kudacana uwaka umunsi Ku munsi, ndetse bereka buri wese urwango(beef) bafitanye binyuze mu ndirimbo, bagenda bashyira hanze ndetse n’ubutumwa bandikika ku nkuta zabo za Twitter.

Hashize imyaka myinshi havugwa umwuka mubi hagati y’aba bahanzikazi,ibintu byatangiye mu 2014 ubwo Taylor yasohoraga indirimbo yise “Bad Blood” gusa Taylor ntiyigeze avuga ko iyo ndirimbo yari beef kuri Katty Perry. Nyamara muri Nzeri 2014 Perry yahise ashyira hanze indirimbo yise “Rolling stone” ndetse atangaza ko muri iyo ndirimbo yashakaga kuvuga Taylor Swift.Nyuma bakomeje kugenda bandika amagambo arimo urwango kuri Twitter zabo, binatera abafana babo kwibaza ikibyihishe inyuma.

Iyumvire indirimbo “Swish Swish” hano:

Kuri ubu Katy Perry yongeye gushyira hanze indi ndirimbo yafatanyije na Nick Minaj yise “Swish Swish” benshi bahise bemeza ko nta gushidikanya ko yayirimbye ashaka gukomeza kwendereza Taylor, ndetse hemezwa ko beef zabo zigikomeje.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Dore ibintu 7 ugomba kwitwararikaho mu gihe ugiye guhura n’umuhungu cg se n’umukobwa bwa mbere

Irebere urutonde rw’ibyamamare bitunze imodoka zihenze ku Isi (AMAFOTO)