in ,

Intambara ya mbere yavutse hagati ya Zidane na President wa Real Madrid, Florentino Perez (impamvu)

Nkuko benshi mubakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mubizi, President w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Perez akunze gushwana n’abatoza b’ikipe ya Real Madrid ndetse kenshi na kenshi akabirukana mu buryo butunguranye ku buryo n’abafana ba Real ubwabo bajya bamushinja kubangiriza ikipe.

James Rodriguez, motif de discussions au Real Madrid

Kuva Zinedine Zidane yagirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Real Madrid kugeza ubu yari ataragirana ikibazo na Perez gusa ubu ntibavuga rumwe ku kibazo cy’umukinnyi James Rodriguez aho Zidane yifuza kwikiza uyu mukinnyi (kumugurisha) mu maguru mashya naho Perez we ngo akaba agishaka kumugumana muri Real Madrid.

Nkuko byagaragaye muri saison ishize James Rodriguez ntago yigeze akina imikino myinshi mu gihe ari umwe mubakinnyi baguzwe menshi mu ikipe ya Real ndetse benshi bemeza ko bafite impano, ibi rero Zidane akaba yarabisobanuye avuga ko biterwa no kuba uyu mukinnyi atitanga bihagije mu myitozo bityo bigatuma atamukinisha. Ibyo byose rero byaje gutuma benshi bakeka ko James Rodriguez azagurishwa muri iyi Mercato gusa nkuko ikinyamakuru AS cyo muri Espagne kibivuga ngo Perez ntashka kugurisha uyu mukinnyi

Impamvu ngo ituma Perez adashaka kugurisha Rodriguez rero ngo ntayinda nuko azi uburyo yinjiriza Real Madrid amafaranga menshi aturuka muri amerika y’amajyepfo ngo kuko afiteyo abafana benshi, gusa ku rundi ruhande Zidane nazwe akaba akomeje kugaragaza ko ashimiye imyitwarire y’uyu musore dore ko James aherutse kongera gusuzugura ikipe ya Real Madrid yari yamusabye ko yamuvuza urutugu rwe rwari rwangiritse mu mikino ya Copa America maze akabyanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto yerekana ubwiza n’uburanga by’abakobwa 10 bahatanira ikamba rya Miss St Patrick 2016 – AMAFOTO

Wenda Azaza by Dream Boys ft Clarisse