in

Intambara ikomeye hagati y’abafana ba Mwiseneza Josiane n’abategura ba Miss Rwanda

Mu gihe abafana ba Josiane bari bamaze iminsi barishyize ku kizere ko azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019, ndetse yewe bamwe bari baranatangiye kubyina insinzi, uyu munsi babwiwe ko kuba ari benshi cyane ntacyo bivuze ko hazatorwa Miss wujuje bitatu bisabwa naho ibyo abafana benshi ko ntacyo bivuze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back up yavuze ko Mwiseneza Josiane akunzwe nkuko n’abandi bakobwa bamwe na bamwe bitabiriye mu myaka ishize ndetse yemeza ko nta gitutu batatuma aba Miss ahubwo nyine agomba kuba yujuje ibisabwa.

Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back up

Yagize ati “Kuba akunzwe ni byiza ariko nta gitutu bidushyiraho.Umuntu wese aba abona ikipe ye igomba gutwara shampiyona, ati ‘umusifuzi yatwibye penaliti (n’igihe atayibye), mu irushanwa ni ko bigenda.

Kuba yakundwa ni ko Anastasie yakunzwe, ni ko Honorine yakunzwe, ba Kalimpinya, urumva ikijyanye n’amarangamutima y’abantu ntabwo dushobora kukigenderaho.Miss Rwanda ni irushanwa rifite amabwiriza n’amategeko rigenderaho, ntabwo harimo kuba Miss ari we urimo kuvugwa n’abantu benshi, ahubwo Miss ni ufite ubwiza, ubwenge n’umuco.”

 

Aya magambo rero ntayanyuze abafana ba Mwiseneza Josiane nkuo babigaragaje aho batinyutse guha gasopo abategura Miss Rwanda ngo bibeshye bamwirukane.

Umwe muri bo yagize ati: “Ubwo mumufata nkabandi muzamukuremo murebe ibibabaho

Undi nawe yunzemo abashinja ubujura agira ati :”Hhhhhhhhhhhhhh nicyo mbakundira rwose mwivamo nk’inopfo ubwo ikamba nubundi uwo muzariha twaramumenye. Ikiza nuko mwidecraye hakiri kare ko miss w’abanyarwanda mutazamuha ikamba rye. Hhhh muyango yakoze akazi kose mbere. shaa miss rwanda nibashake bazayikureho kuko n’amanyanga gusa.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Domi
Domi
5 years ago

Ndibariza Dieudonné; None uretse ibizami byo kwanfika mwagize ubwiru kandi wumva hari n’aba babonye ibibazo ko nabonye critères mwatanze Josiane azujuje kurusha bagenzi be bose; akongeraho umushinga w’indashyirwa (ari nacyo cyatumye abantu benshi abanyarwanda n’abanyamahanga), mwemuzumvisha abantu ko arimwe mufite ukuri gute?

Inkuru y’incamugongo ku ikipe ya PSG n’abafana bayo

Abantu barenga 200 bafunze umuhanda bashaka Miss Mwiseneza Josiane atabarwa na Police