in

Intambara hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’umutoza Haringingo Francis nyuma yo gusaba ikintu cyiza bakaba bacyanze

Umutoza Haringingo Francis utagifite ijambo rikomeye mu ikipe ya Rayon Sports, yatangiye kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kubasaba ko bamugurira rutahizamu ukomeye bakaba barimo kubyanga.

Hashize igihe bivugwa ko umutoza Haringingo Francis atishimiwe n’abamwe mu bavuga rikijyana mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abamwe mu bayobozi ni bumva imikinire y’uyu mutoza cyane ko muri iki gice cya mbere cya Shampiyona kirangiye bavuga ko yabasuzuguje cyane mu makipe amwe n’amwe bahanganye.

Uyu mutoza byaje gusa nk’ibicecetse ibi byokutumvikana, nyuma haje kuba inama n’ubuyobozi buyoboye iyi kipe bemeranya ko uyu mutoza akomeza kuyobora iyi kipe ariko atakitwara neza bagahita bamusezerera. Uyu mutoza umwuka mubi wongeye kugaruka nyuma yo kugura Hertier Luvumbu Nzinga ukina aciye ku ruhande ndetse no mu kibuga hagati ataha izamu nka nimero 10.

Uyu mutoza we arimo gusaba ubuyobobzi ko bwamugurira undi mukinnyi utaha izamu ariko ukina nka nimero 9 bitewe ni uko abo gukoresha ku mpande bazajya bajyana imipira ku izamu yabonye bahagije barimo uyu Luvumbu kandi bafite ubushobozi, ariko ubuyobozi ntabwo buri kumwumva.

Amakuru dufite avuga ko hari abantu bari hafi y’ubu buyobozi buri kubumvisha ko aho kugura rutahizamu ahubwo bazana Youseff akaza akajya ataha izamu, gusa aba babwira ubu buyobozi ibi ntabwo urebye uko Rayon Sports imeze byaba ari igisubizo cyiza bitewe ni uko iyi kipe yaba igize abakinnyi benshi baca ku ruhande barimo Onana, Luvumbu, Hadji na Paul Were ubwo hakiyongeraho Youseff kandi bekeneye umukinnyi utsinda cyane bafite.

Iki kintu ntikiri kuvugwaho rumwe hagati y’uyu mutoza ndetse n’ubuyobozi cyane ko we abona ko hakenewe rutahizamu umwe ukomeye bitewe nuko abona Camara na Essenu hamwe na Traoré ntabushobozi bafite buhambaye. Ntabwo biraza korohera Haringingo Francis bitewe ni uko byatangiye kudogera amahirwe menshi haraza gufatwa umwanzuro ukomeye mu minsi micye iri imbere kubera iki kintu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburanga bwa murumuna wa Clarisse Karasira bukomeje gutuma abatari bake bacira inkonda (Amafoto)

Keza Terisky witegura kwibaruka yakorewe ibirori bya Baby shower (Amafoto)