Connect with us

imikino

Intambara hagati na RADIOTV10 na Sadate MUNYAKAZI Ifashe indi ntera!

Published

on

Advertisements

kuri uyu wa gatanu nibwo bwana sadate MUNYAKAZI president wikipe ya Rayon Sport yari yatumiwe muri studio za Radiotv10 mukiganiro k’imikino kiba buri munsi kuva saa 10H00 kugeza saa 13H00 aho yari yaje mu rwego rwo guca amazimwe ndetse no gusobanura byinshi kubibazo ikipe ya rayon Sport irimo ahanini uhereye aho Covid-19 yahagaritse imikino mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wagatanu kandi cyaciye agahigo ko kuba kiri mubiganiro byambere byakurikiwe n’abantu benshi kurubuga rwa Youtube aho cyakurikiwe nabantu barenga 1800 mu gihe cyari kiri kuba aho kugiteranyo cyamasaha cyarebwe muri rusange nabagikurikiye ari amasaha arenga 150.

muri iki kiganiro hagaragayemo icyo twakwita nko guterana amagambo cyane hagati y’umuyobozi wa Rayon Sport ndetse nabanyamakuru b’imikino kuri Radio10 byumwihariko kumunyamakuru witwa Sam Karenzi wahoze afite inshingano mubuyobozi bw’ikipe ya bugesera yo mukiciro cyambere hano mu Rwanda.

Sam KARENZI arashinjwa na SAdate Propaganda zisenya

aha bwana Sadate  MUNYAKAZI yashinjije bikomeye cyane Radio 10 gutangaza amakuru y’ibihuha cyane cyane ayerekeranye n’ikipe ya Rayon Sports FC aho bavugaga ko iyi kipe irimo amafaranga arenga miliyoni 50 y’ideni abakinnyi bayo ibintu Sadate yahakanye cyane avuga ko ayo mafaranga ari menshi nubwo atigeze avuga ahamya neza uko ideni babereyemo abakinnyi ringana, Radio 10 inyuze mubanyamakuru bayo bakomeje gutsimbarara kugushimangira ko amakuru batangaza baba bayafitiye gihamya.

Sadate ntago yorohewe nitangazamakuru

hakomeje kuganirwa byinshi ndetse bwana president wa Rayon Sport agenda asubiza ibibazo byinshi bitandukanye harimo nibyo  yagiye abazwa n’abafana biyi kipe ndetse n’abakunzi b’umupira wamaguru muri rusange. iki kiganiro ubaye utaragikurikiranye muburyo  urambuye nakubwira ko ushobora kugisanga kurubuga rwa Youtube kuri channel ya RadioTv10 Rwanda.

mucyo abanyamakuru ba RadioTv10 bakunze kwita urukiko rw’imikino aricyo kiganiro cy’imikino kuri iki gitangaza makuru batangaje kuri uyu wagatandatu ko ibya Rayon Sport bitarangiriye mukiganiro na president wayo ahubwo bashimangira  kuri uyu wambere bazakora ibyo bagereranyije no guturitsa bombe kuri Sadate MUNYAKZI Cyangwa sre ushatse wavuga na Rayon Sports Bagashyira ibimenyetso byose hanze.

Advertisements
Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

imikino

Breaking News: MUGIRANEZA Jean Baptiste yasezeye Amavubi

Published

on

Advertisements

umukinnyi wo mukibuga hagati uzwi kumazina ya MUGIRANEZA Jean Baptise abanshi bakunze kwita MIGI amaze gusezera ku ikipe y’igihugu amavubi.

yabaye umwe mubakinnyi bitwaye neza mu mavubi.

Abinyujije kuri raio Flash fm ya hano mu Rwanda Migi atangaje ko urugendo rwe mu ikipe y’igihugu amavubi nkumukinnyi rwarangiye.

nkumwe mabakinnyi beza bakinnye ruhago mukubuga hagati abantu benshi bakomeje kumwifuriza imigisha ndetse banamushimira akazi yakoze mu ikipe y’igihugu.

migi yakinnye hano mu Rwanda igihe kinini aho yakinniye amakipe nka Kiyovu Sport na  APR Fc  mbere yo kuva mu Rwanda aho yakiniye amakipe akomeye nka AZAM FC , GORMAHIA FC ndetse n KMC muri tanzaniya.

kadushimire natwe uruhare Migi yagize mu mavubi ndetse tumwifurize ishya n’ihirwe m’ubuzima.

Migi hagati

Advertisements
Komeza usome

imikino

Ikipe ya Juventus imaze kwirukana umutoza wayo mu buryo butunguranye.

Published

on

Advertisements

Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani imaze kwirukana umutoza Maurizio Sarri wari umaze umwaka umwe gusa ayitoza.

Sarri yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya cyenda yikurikiranya cya shampiyona ya Serie y’Ubutaliyani.

Ariko yaraye asezerewe na Lyon yo mu Bufaransa mu mukino wa kimwe cy’umunani cya Champions League.

Ejo ku wa gatanu mu mujyi wa Turin mu Butaliyani, Juve yatsinze Lyon ibitego 2 – 1, ariko Lyon ni yo yakomeje kubera gutsindira hanze.

Sarri, Umutaliyani w’imyaka 61 y’amavuko, ku mpeshyi ishize ni bwo yari yahawe kontaro yo gutoza Juventus mu gihe cy’imyaka itatu, nyuma yo kumara umwaka atoza Chelsea.

Juventus yatsinzwe imikino itatu muri ine ya nyuma ya shampiyona, birangira ishoje irusha inota rimwe gusa Inter Milan yabaye iya kabiri.

Yanatsinzwe na Napoli ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutaliyani kizwi nka ‘Coppa Italia’. Hari nyuma yuko umupira w’amaguru w’Ubutaliyani wongeye gusubukurwa nyuma yo guhagarikwa kubera coronavirus.

Juventus yatwaye inshuro ebyiri igikombe cy’Uburayi (cyaje kwitwa Champions League), ariko ntirongera kugitwara kuva mu mwaka wa 1996.

Sarri wigeze kuba akora muri banki, yasimbuye ku butoza Massimiliano Allegri mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize wa 2019.

Itangazo ry’ikipe ya Juventus rishimira Sarri ku “kuba yaranditse ipaji nshya mu mateka ya Juventus” no kuba yarashoboye ubwe “kuzamuka ibyiciro byose by’umupira w’amaguru w’Ubutaliyani”.

Advertisements
Komeza usome

imikino

Abakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibihangange ku isi bagiye bafungwa

Published

on

Advertisements

Mu minsi ishize umukinnyi wanditse amateka akomeye ku isi ndetse agishimisha abantu batandukanye bakunda umupira w’amaguru hirya no hino ku isi by’umwihariko abafana ba Fc Barcelone, Ronaldinho yagaragaye mu binyamakuru bitandukanye avugwaho gufungwa nyuma yo gufatanwa impapuro z’impimbano mu gihugu cya Paraguay.

Uyu munsi rero tukaba twabakoreye TOP 5 y’abakinnyi b’umupira w’amaguru bagiye baca muri Gereza kubera impamvu zitandukanye.

Ronadinho (yazize ibyangombwa by’impambano)

Joe Barton (yakubise umuntu yenda ku mwica)

Adam Johnson (yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 15 y’amavuko)

Eric Cantona (yakubise umugeri umufana)

 

Serge Aurier (yakubise umupolisi)

Advertisements
Komeza usome

imikino

Arsenal igiye kwibikaho umukinnyi ukomeye wa Chelsea.

Published

on

Advertisements

Umunya-Brazil ukina mu kibuga hagati wakiniraga ikipe ya Chelsea y’i Londres mu Bwongereza, yamaze kumvikana na Arsenal nayo ibarizwa muri uwo mujyi kuzayikinira mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, nyuma yo kutongererwa amasezerano na Chelsea yari amazemo imyaka 7.

Willian Borges da Silva yifuzwaga n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi no muri Amerika arimo FC Barcelona na Inter Miami ya David Beckham.

Impamvu yatumye Willian atandukana na Chelsea yari amazemo imyaka irindwi ayikinira, ni ukubera kutumvikana ku masezerano mashya, aho uyu mukinnyi yifuzaga guhabwa amasezerano y’imyaka itatu, ariko Chelsea igatsimbarara ku masezerano y’imyaka ibiri, afata umwanzuro wo kuyisohokamo agashaka indi kipe imuha ibyo yifuza.

Arsenal nk’ikipe ikeneye abakinnyi bakina mu kibuga hagati kandi bafite ubunararibonye, yahise yegera Willian batangira ibiganiro aho bivugwa ko Arsenal izajya imuhemba £100,000 buri cyumweru.

Mu byo impande zombi zimaze iminsi ziganira, harimo igihe cy’amasezerano, amafaranga agomba guhabwa ndetse n’ibindi bikubiye mu masezerano ashobora gusinya muri iyi kipe.

Impande zombi zumvikanye ku ngingo zose ndetse uyu mukinnyi yemera ko agomba gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe iherereye mu mujyi akunda.

Isaha n’isaha Willian yakwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal kuko amakuru ava mu bantu be ba hafi ndetse no mu bayobozi b’iyi kipe ni uko ibintu byose bireba impande zombi byarangiye igisigaye ari ukubishyira ku mugaragaro akerekwa abafana n’abakunzi b’iyi kipe nk’umukinnyi mushya.

Advertisements
Komeza usome

imikino

Manchester City yiteguye kurekura akayabo ka miliyoni 330 z’amayero igura abakinnyi bashya

Published

on

Advertisements

Nyuma yo gukurirwaho ibihano bya Financial Fair play, ikipe ya Manchester City yiyemeje kugura abakinnyi bakomeye bose yifuza ititaye ku biciro mu gihe ayandi ma kipe arimo gutaka ko yazahajwe na Corona Virus.

Man City kuri ubu imaze kugura bakinnyi babiri aribo Ferran Torres waguzwe miliyoni 25 z’amayero ndetse na Nathan Ake waguzwe miliyoni 45 z’amayero, yiteguye kurekura izindi miliyoni zigera kuri 260 z’amayero ngo ibashe kwiyubaka nkuko umutoza wayo Guardiola abyifuza maze ibashe kongereza kwisubiza igikombe cya Premier League.

Mu bakinnyi iyi kipe iri gushaka hakaba harimo Koulibaly wa Napoli, Martinez wa Inter Milan, Joao Felix wa Atletico Madrid nabandi.

Niba ushaka kureba andi makuru ya Transfer z’abakinnyi agezweho ukaba wareba iyi video:

Advertisements
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks