Hanze
Inkuru y’ubukwe bwa Rihanna na Drake ni umusonga kuri Chris Brown.

Urukundo rwa Drake na Rihanna rwongeye  kuvuza ubuhuha kuva igihe bakoranye indirimbo bise “Work”. Byatangiye kuvugwa mu mezi make ashize ko urukundo hagati yabo rwongeye gushora imizi ndetse baje gufotorwa basohokanye i London ,Ibi byose n’ubwo biba ariko ntabwo ari inkuru zishimisha Chris Brown. Kuri ubu hari amakuru avuga ko Drake na Rihanna bashobora gukora ubukwe mu minsi mike gusa Hollywoodlife (HL) ivuga ko iyi nkuru yabaye umusonga ukomeye kuri Chris Brown utanafite umukunzi muri iyi minsi.
Ikinyamakuru kitwa Life&style nicyo cyaje ku isonga mu gutangaza ko hari ubukwe bututumba hagati ya Drake na Rihanna ,ndetse ngo Rihanna yamaze kubiganira na Drake ku buryo isaha n’isaha batungura rubanda kuko igihe cyose Drake yatera ivi akambika Rihanna w’imyaka 28 impeta.
Umwe mu nshuti za chris Brown yabwiye HL ko amakuru y’ubukwe bwa Drake na Rihanna yabaye umusonga utikura Chris mu rubavu ,ati” ntabwo ari ibyishimo na gato kuri Chris iyo yumvishe inkuru yuko Rihanna bahoze bakundana ashobora kubana na Drake ,ndeste birashoboka ko baramutse babanye ashobora nawe guhita azana Nia Guzman(wa mugore babyaranye ) cyangwa Karrueche Tran (wakundanye na Chris nyuma ya Rihanna) kuko aracyakunda cyane Rihanna ndetse yicuza impamvu yabaye gitera y’ugutandukana rye na we…..mbese ntababeshye ubukwe bwa Rihanna n’umusonga uremereye  kuri Chris”
Rihanna na Chris Brown batandukanye mu mwaka wa 2009 nyuma yuko Chris Brown yaramaze kumuhondagura  bikomeye,Impamvu yikubitwa rya Rihanna ntayindi yabaye ubutumwa Chris Brown yandikiwe n’undi mukobwa ,maze Rihanna ashaka kuyisoma Chris arabyanga birangira ahubwo amukubise  ndetse amukomeretsa mu maso
Dore n’uku Rihanna yasaga nyuma yo gukubitwa na Chris Brown
-
Hanze20 hours ago
Rihanna yagaragaye mu mwambaro ukojeje isoni arimo kwishimira irahira rya Perezida Joe Biden
-
Ubuzima23 hours ago
Dore impinduka zaba ku mubiri wawe uramutse uriye umuneke ukarenzaho ikirahuri kimwe cy’amazi mu gitondo.
-
Imyidagaduro12 hours ago
Impamvu Mwiseneza Josiane adakora ubukwe yamenyekanye
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagiriye inama abakobwa bakunda abasore bameze nka The Ben nyamara bo batameze nka Pamella
-
Imyidagaduro16 hours ago
Dore ubutumwa wa munyamakuru wa RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma yagenewe n’abafana be
-
imikino18 hours ago
Sadate yakijweho umuriro asabwa gutanga kimwe cya kabiri cy’amafaranga yemereye abakinnyi b’Amavubi
-
Inkuru rusange10 hours ago
Mama wa Christopher yitabye Imana
-
inyigisho12 hours ago
Ukuyemo amafaranga, reba ibindi bintu abakobwa babanza kureba ku basore mbere yo kubemerera urukundo.