in ,

Inkuru nziza- Zlatan Ibrahimovic agiye kongera gukina muri Manchester united nyuma yo gusezererwa.

Ibrahimovic asanzwe afitanye umubano mwiza na Mourinho.

Nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abakinnyi b’Ikipe ya Manchester United, umukinnyi Zlatan Ibrahimovic biravugwa ko ashobora kongera kugaragara mu bakinnnyi b’iyi kipe, bitewe n’uko imvune yari afite imaze gukira ku buryo butunguranye.

Ibrahimovic asanzwe afitanye umubano mwiza na Mourinho.

The Sun yanditse ko Zlatan Ibrahimovic wari ufite imvune ikomeye yo mu ivi yagize ubwo yakinaga mu mikino ya Europa League, bikaba byari byitezwe ko iyo mvune izamara igihe kirekire, ari na yo mpamvu yari yatumye Ibra akurwa ku rutonde rw’abakinnyi ba Manchester united mu kwezi gushize nyamara kuri ubu ngo arimo gukira neza ndetse ashobora gusubira mu kibuga mu gihe gito.Ibintu byatunguye abaganga bamukurikiraniraga hafi kuko akize mu buryo bwihuse.Jose Mourinho na we bikaba bivugwa ko yiteguye guha uyu munya -Suede amasezerano y’igihe gito mu gihe agitegereje ko iyi saison irangira.

Zlatan Ibrahimovic yatangiye utwitozo tworoheje tumufasha gukira neza.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Netflix was the top grossing app in Q2, with mobile revenue up 233%

Iyumvire uko ubu urukundo rushya rw’uwahoze akundana na Platini rugurumana