Inkuru nziza kuri Meddy na Mimi bari mu kwezi kwa buki

Hashize ibyumweru bisaga bibiri umuhanzi Meddy arongoye kuko hari tariki ya 22 Gicurasi 2021 nibwo Meddy n’umukunzi we, Mimi Mekfira, bemeye kuba umwe bagasezerana kubana mu bibi no mu byiza imbere y’imbaga y’ inshuti zabo, abavandimwe ndetse n’ababyeyi babo mu birori byabereye muri Dallas, Texas ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ari naho aba bombi batuye.

Meddy na Mimi

Indi nkuru nziza ije mu kwezi kwa buki kwa Meddy na Mimi ni iy’uko indirimbo Slowly ya Meddy yashyizwe ku rubuga rwa YouTube tariki ya 23 Kanama 2017 kuri ubu yamaze kurenza umubare w’abantu miliyoni 50 bamaze kuyireba. Iyi ni inkuru nziza ndetse akaba ari n’agahigo Meddy aciye ibi bikaba bitarakozwe n’undi muhanzi nyarwanda.

Slowly yujuje umubare w’abasaga Miliyoni 50 bamaze kuyireba kuri YouTube

Iyi nkuru akaba atari nziza kuri Meddy gusa kuko nkuko twabitangaje Meddy na Mimi bamaze kuba umwe byumvikana ko ari n’inkuru nziza kuri Mimi.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

152 Points
Upvote Downvote

Miss Mutesi Jolly yahawe inshingano zikomeye muri Miss East Africa

Dore impamvu udakwiye kwihutira kuryamana n’umukobwa mugitangira gukundana