in

Inkuru nziza ku bakunzi ba Lionel Messi ushobora gusubira mu ikipe ye y’ibihe byose

Kabuhariwe Lionel Messi ashobora kutongera amasezerano mu ikipe ya PSG agomba kurangira muri iy’impeshyi ,ngo ibi bikaba byaba inzira nziza imusubiza mu ikipe ya Barcelona yigeze gukinira igihe kinini.

Ibi bikaba byanashimangiwe n’umunyamakuru Gerard Romeo wandikira ikinyamakuru cy’ikipe ya Barcelona wavuze ko kongera amasezerano kwa Lionel Messi muri PSG bishoboka cyane ko bitazakunda kuko atariko Lionel Messi abyifuza.

Icyakora nanone nubwo hanugwanugwa ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri Barcelona ,amakuru avuga ko uyu mukinnyi atabanye neza n’ubuyobozi bw’iyi kipe ,kuburyo nanone igihe umubano waba ukomeje kutagenda neza yahita yerekeza muri Inter Miami .

Source: Barcablaugranes

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dani Alves kariyeri yo gukina ayirangirije muri gereza kubera irari ry’umubiri yagize ubwo yabonaga inkumi y’ikimero

Umugore yafashwe agurisha abanyeshuri Chocolate (shokora) zirimo urumogi