in ,

Inkuru nziza: Arsenal itangaje undi mukinnyi ukomeye igiye kwibikaho nyuma ya Alexandre Lacazette.

Arsene Wenger yatangaje ko agiye kugura umukinnyi ukomeye ukina hagati mu ikipe ya Monaco, Thomas Lemar aho yiteguye gutanga akayabo ka £40 millioni nubwo ikipe ya Monaco yari yanze gutanga uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko kuri kiriya giciro ivuga ko imwifuzamo nibura Millioni £80 gusa ngo Wenger yiteguye gukora uko ashoboye kose ariko akibikaho Thomas Lemar.

Thomas Lemar.

Metro itangaza ko Wenger yavuze ko ikipe ya Arsenal kuri ubu iri mu kazi katoroshye ko guhitamo abakinnyi bakomeye, nyuma y’aho yibitseho Alexandre Lacazette ndetse na Sead Kolasinac gusa ngo ntibyoroshye kubona abakinnyi baberanye n’urwego Arsenal iriho. Wenger yagize ati:” Kuri ubu niteguye gukomeza gusinyisha abandi bakinnyi benshi bashoboka gusa ntibyoroshye kubona abakinnyi bazongera imbaraga mu ikipe yacu, kuko dusanzwe dufite abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, ni yo mpamvu biri kudusaba gukora ubusesenguzi bwimbitse kugira ngo tuvugurure uburyo twakoreshaga muri saison ishize.” Yongeyeho ko Thomas Lemar ari umwe mu bakinnyi Arsenal yitegereje isanga ajyanye n’ibyo bifuza gusa ngo hasigaye kumvikana n’ikipe ya Monaco.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Umva ikintu gikomeye Beyonce yishimira nyuma yo kubyara abana be

Agahinda: Umukinnyi ukomeye w’umunya Brasil yishwe urwagashinyaguro