in ,

Inkuru nziza- Amafaranga ikipe ya Fc Barcelona igomba kugura undi mukinnyi uzasimbura Neymar yamaze kwemezwa.

Hari hashize iminsi bigaragara ko ikipe ya Borussia Dortmund idashaka kugurisha umukinnyi Ousmane Dembele ukenewe cyane n’ikipe ya FC Barcelona, mu rwego rwo gukomeza gushaka abakinnyi bazasimbura Neymar, kuri ubu amakuru aturuka ku kinyamakuru Sport cyo muri Espanye aremeza ko ikipe ya FC Barcelona yamaze kwemera gutanga akayabo ka £90 millioni ndetse na Dortmund yayemeye.

Ni nyuma y’aho ikipe ya Dortmund yari yakomeje kugaragaza ubushake buke bwo kugurisha uyu mukinnyi ,gusa amakuru akomeza avuga ko iyi kipe ya Dortmund yemeye ariya mafaranga Barca ishaka gutanga gusa ngo hakiyongeraho £27 millioni y’imisoro no gukora igura n’igurisha.Kuba aya mafaranga ya Barca yemewe na Dortmund ni inkuru nziza ku mutoza mushya, Ernesto Velverde umaze gusinyisha abakinnyi bake muri iyi minsi ari nayo mpamvu arajwe i shinga no gukomeza gushakisha abandi bakinnyi bakomeye.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

HAHISHUWE ikimenyetso simusiga cyerekana neza ko abasifuzi babera cyane Lionel Messi bagakandamiza Cristiano Ronaldo

Inkuru Ishyushye-Intambara itoroshye hagati ya Jose Mourinho na Antonio Conte mu gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane kw’Isi