in ,

Inkuru Ishyushye-Ibintu Cristiano Ronaldo yakoze ku mukino wa FC Barcelone bigiye kumukorera ishyano.

Mu mukino wa Supercup wahuje ikipe ya Real Madrid na FC Barcelone,Cristiano Ronaldo yaje kwinjira asimbura,atsinda igitego ndetse aza no guhabwa ikarita itukura nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo yakuyemo umupira n’indi kubera kwigwisha.

 Ronaldo arbitre (Twitter)
Ronaldo asunika umusifuzi

Nyamara ahabwa iyo karita itukura,yaje gukora ibintu bidasanzwe muri ruhago ubwo yasunikaga umusifuzi mbere yo kuva mu kibuga.Ikinyamakuru AS cyandikirwa muri Espanye cyatangaje cyibifashijwemo n’inzobere mu misifurire ko ashobora guhanwa hagati y’imikino 4 cyangwa 12.

Nyamara Zinedine Zidane yatangarije abanyamakuru ukuntu ababajwe n’icyo cyemezo nk’uko twabibatangarije mu nkuru yacu yabanje (kanda hano)yemeje ko bazajya kuburana ku buryo iyo karita itukura yakurwaho akaba yababarirwa agakina umukino wo kwishyura ku wa 3 cyangwa se agahanwa ariko imikino micye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Umukinnyi uherutse kwinera muri Jeux Olympique yakoze akandi gashya

AGASHYA-Mu mateka ya ruhago ni bwo bwa mbere ikipe yatsinda igitego itaranakora ku mupira