in ,

Inkuru Ishyushye—Zidane ari mu mazi abira mu gihe habura amasaha macye ngo akine na FC Barcelone

Ikipe ya Real Madrid nyuma yo gukina na Manchester United mu gikombe cya Super Cup y’I Burayi binjira muri saison nshya,ku mukino bafitanye n’ikipe ya FC Barcelone ku munsi w’ejo ubwo bazaba bahatanira igikombe cya Supercup,Zinedine ZIdane umutoza wa Real Madrid ari mu gihirahiro.

Ku mukino bakinnye na Manchester United,umusore Cristiano Ronaldo wari umaze igihe gito atangiye imyitozo ntabwo yabanje mu kibuga ariko habanje bagenzi be Gareth Bale na Karim Benzema  ariko byumvikane ko agomba kubanza kuri FC Barcelone kubera uburemere bw’umukino.Nyamara Zidane akaba akomeje kwibaza aho Isco azakina,umusore wanitwaye neza cyane ku mukino na Man Utd.

Zidane akaba ashobora kuzamukinisha mu mwanya wa Modric wahanwe kubera ikarita itukura yabonye muri supercup ya 2014,ariko saison yose akazaba ahari ibintu bizabangamira cyane Zidane kubera atabona umwanya wa Isco udashobora kwicaza Kroos cyangwa ngo yicaze Casemiro.

Isco akaba mu masezerano mashya aherutse gusinyana na Real Madrid bikaba bisaba miliyoni 300 kugira ngo abe yakurwa muri iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye—Isomere ubugome BUDASANZWE abafana ba FC Barcelone babikiye Neymar ku mukino bazakina na Real Madrid

Darassa wamenyekanye cyane mu ndirimbo Muziki akigera i Kigali yavuze ko yatunguwe n’ubwiza ahasanze (inkuru irambuye)