in ,

Inkuru Ishyushye-Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yikozeho agaragara akora ikintu kigayitse kw’ifoto none abafana bari gusaba Ronaldo gutandukana nawe

Nubwo Cristiano Ronaldo nyuma y’imikino myinshi ari hanze y’ikibuga yaraye yongeye gukina ntibibuze Real Madrid gutsindwa ku kibuga cyayo na Betis Seville,nyamara muri weekend yari yagiye kureba umukino wahuje ikipe yamureze ya Sporting Lisbone na Tondela,umukino waje kuvugisha abafana benshi kubera umukunzi we bari bajyanye.

ifoto ya Georgina Rodriguez ari kunywa

Muri uwo mukino,aho Cristiano Ronaldo yari yicaranye na Georgina Rodriguez muri VIP,uyu mukobwa yaje kugaragara ari kunywera mu kirahure gisanzwe kinywerwamo wino (vin) biza kuvugisha abantu benshi mu gihugu cya Portugal ku rubuga rwa Twitter aho ari nka kirazira kubona umugore utwite yinywera inzoga kuko byangiza ubuzima bw’umwana.

Cristiano Ronaldo akaba kugeza ubu afite abana 3 bose bagiye bavuga ku bo mu gifaransa bita aba mere porteuse bemeye kwakira intanga ze bakamubyarira,ariko akaba yarakoze akarusho ubwo yateraga uyu mukunzi we inda izavamo umwana we wa 4.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tuff gangz bashyize hamwe maze basohora indirimbo yabo bakoranye nyuma yo gusubirana kwabo

Kera kabaye Neymar yageze aho aca bugufi asaba imbabazi abakinnyi ba Paris Saint Germain