in ,

Inkuru Ishyushye-Ubuyobozi n’abafana ba Arsenal barashima bidasanzwe Neymar ubakijije agahinda gakomeye (Impamvu)

Mu gihe ikipe ya Paris Saint Germain yamaze igihe ishaka umusore Alexis Sanchez watangaje ko yifuza gukinira ikipe izitabira Champions League kandi Arsenal izakina Europa League,habuze gato ngo uyu musore yemere gukinira PSG kuko bari barangije kwumvikana hasigaye amafaranga yo guha Arsenal,gusa kuri ubu nk’uko ikinyamakuru “Mirror” kibitangaza nuko uyu musore n’iyi kipe kwumvikana byaba bisa nk’ibyapfuye.

Byose bikaba byarishwe na dosiye ya Neymar Jr ikipe ya PSG yiteguraga gutangaho miliyoni 222 z’amayero biba ngombwa ko ari we biruka inyuma kurusha Alexis Sanchez kuko n’ikimenyimenyi umushahara Sanchez yabasabye bavuze ko batawubona bamusaba kugabanya ibintu yaje no gukora nyamara wa mushahara yasabye mbere baza kuwemerera Neymar aramutse yemeye gukinira iyi kipe.

Alexis Sanchez na Neymar Jr

Kuri ubu Arsene Wenger akaba mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yemeje ko uyu musore Alexis Sanchez igihe gito asigaje muri Arsenal ari umwaka umwe ko amahirwe menshi ari uko ntaho azajya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The final 6 ‘Game of Thrones’ episodes might feel like a full season

Illinois’ financial crisis could bring the state to a halt