in ,

Inkuru Ishyushye-Real Madrid iteye utwatsi Cristiano Ronaldo wayisabaga ikintu cyatuma ajya ku rwego rumwe na Lionel Messi na Neymar

Cristiano Ronaldo waraye yegukanye igikombe cy’umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’i Burayi,aho yari ahanganye na Lionel Messi ndetse na Buffon,kuri ubu akaba yimwe n’ikipe ye ya Real Madrid inyongezo ku mushahara yifuzaga.

Cristiano Ronaldo atwara igikombe cy’umukinnyi witwaye neza i Burayi

Cristiano Ronaldo uri kuri miliyoni 25 z’umushahara mw’ikipe ya Real Madrid aza inyuma ya Neymar ufata 30 muri Paris Saint Germain,ndetse na Lionel Messi ushobora kwongera amasezerano mu minsi iri imbere agahita ahembwa miliyoni 35 z’amayero ku mwaka.

CR7 akaba yasabaga ikipe ya Real Madrid miliyoni 40 z’amayero agahita aca kuri aba basore bombi ariko ikipe ya Real Madrid ntago iri kumwemerera.Ikipe yo mu bushinwa nyamara ikaba yarifuje kumugura miliyoni 200 z’amayero ikajya imuhemba miliyoni 120 zose ku mwaka igahita imugira umukinnyi wahembwe amafaranga menshi mu mateka ya ruhago.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yamaze gutangaza umunsi ndetse n’isaha azasesekarira i Kigali (inkuru irambuye)

Inkuru Ishyushye-Umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Real Madrid yageze mu buroko kubera ibibazo by’ubukene bukabije