in ,

Inkuru ishyushye: Paul Pogba akuwe ku mwanya w’umukinnyi wa mbere uhenze ku isi muri ruhago

Pogba and Hazard

Agahigo mu kugura umukinnyi uhenze gafitwe n’ikipe ya Manchester United, aho yaguze umukinnyi Paul Pogba akayabo ka Miliyoni 105 z’amapound imuvana mu ikipe ya Juventus, gusa kuri ubu iby’aka gahigo biri mu marembera bitewe nibikarito byuzuye amafaranga ikipe ya Real Madrid yateretse imbere y’umuherwe wa Chelsea, Roman Abramovic.

 Eden Hazard

Nyuma y’uko abahagarariye ikipe ya Real Madrid bagiranye ibiganiro bitatu na Eden Hazard, amakuru dukesha ikinyamakuru Evening standard cyo mu bwongereza aravuga, aba bagabo ntakindi cyabagenzaga uretse kureba uko bakwigarurira uyu mukinnyi ugifite amasezerano muri Chelsea azamugeza mu mwaka w’i 2020. Iyi dosiye kandi isubukuwe nyuma yuko umufaransa Kylian Mbappe ashwishurije ikipe ya Real Madrid. Amakuru aturuka i Madrid dukesha ikinyamakuru Marca aravuga ko ikipe ya Real Madrid yashyize hasi akayabo ka Miliyoni 110 z’amapound zingana na Miliyoni 115 z’amayero kugirango ibe yagura uyu mukinnyi w’umubiligi. Gusa ku ruhande rwa hazard we yirinze kugira icyo abitangazaho mu bitangazamakuru ndetse n’umuhagarariye mu mategeko nawe ntakintu yabivuzeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
luckymoussa
luckymoussa
6 years ago

Comment:ibyo ni amabeshyo gusa gusa

Arsenal yafashe icyemezo gitunguranye ku kibazo cya Ozil na Sanchez

Amafoto ya Kylie Jenner, umukunzi we ari kumukorakora ku kibuno banasomana bikomeye yaciye ibintu kuri Interneti (amafoto)