in ,

Inkuru ishyushye- Liverpool itangaje BITUNGURANYE umukinnyi ugomba gusimbura Philippe Coutinho.

Mu gihe ikipe ya FC Barcelona ikomeje kunanizwa n’ikipe ya Liverpool ishaka kwanga kurekura umukinnyi wayo Philippe Coutinho wifuzwa cyane na Barca ngo azabe umwe mu bakinnyi bazasimbura Neymar, kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru Daily star ni uko Liverpool yatangiye gushaka uzasimbura Coutinho mu gihe azaba agurishijwe.

Lorenzo Insigne umukinnyi ugomba gusimbura Philippe Coutinho.

Ni nyuma y’aho umutoza w’ikipe ya Liverpool, Jurgen Klopp akomeje gutsimbarara kuri uyu mukinnyi avuga ko adashaka Kumugurisha nyamara Coutinho we agakomeza kwemeza ko yifuza kuva muri Liverpool, kuri ubu bikaba bivugwa ko Liverpool yamaze kubona umukinnyi uzasimbura Coutinho ,akaba ari Lorenzo Insigne usanzwe ukina mu ikipe ya Napoli.Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko akaba yarifuzwaga n’ikipe ya Arsenal gusa bikaba bivugwa ko Liverpool yiteguye kumutangaho akayabo ka millioni 60 z’amapawundi.Ibi bikaba bikomeje guha icyizere ikipe ya Fc Barcelona ko Liverpool yaba igiye kuva Ku izima ikarekura Coutinho dore ko hari amakuru avuga ko Liverpool yifuza kumugurisha akayabo ka £137 millioni mu gihe Barca yo yifuzaga gutanga £92.1 millioni yanzwe rugikubita.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Iyumvire amagambo adasanzwe Humble Jizzo yavuze ku mukunzi we agatungura abatari bake(reba hano)

Ikipe ya Manchester United yabonye umusimbura wa Cristiano Ronaldo nyuma y’imyaka 9 ayivuyemo