in ,

Inkuru Ishyushye—Ku buryo butunguranye Neymar Jr avuye mw’ikipe ya FC Barcelone

BIDASUBIRWAHO ikipe ya FC Barcelone itewe impugenge no kubura umusore wabo ukomeye Neymar Jr nyuma y’aho ikinyamakuru “Sport” gitangaje ko uyu musore arambiwe gukinira mu kwaha kwa Lionel Messi akaba anarambiwe n’ibibazo bitajya bibura agirana n’ubucamanza bwo mu gihugu cya Espanye.

Ikipe ya Paris Saint Germain ikaba yubuye dosiye aho bitunguranye yaba igiye kwishyura miliyoni  222 z’ama euro zisabwa ngo ube watangira ibiganiro na Neymar, amafaranga ikipe ya Barca yumvaga ko ntawayabona ari nayo ntwaro yakoreshaga ngo igumane uyu musore.

Se wa Neymar unamubereye agent akaba ategerejwe mu mujyi wa Paris icyi cyumweru aho agiye guhura na perezida wa PSG nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa muri ESpanye “AS” cyibitangaza aho ibintu bishobora guhinduka mu mwanya muto cyane.

Nkuko As ikomeza ibivuga ngo papa wa Neymar akaba agiye kumvikana na PSG uburyo yakwemera gutanga Veratti muri Barca maze ikongeraho andi mafaranga ikegukana Neymar. Ibi ni biramuka bitunganye Neymar akaba azasinya amasezerano y’imyaka itanu muri PSG, akazajya ahembwa miliyoni 30 z’amayero ku mwaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Poll: Virginia governor’s race in dead heat

Umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yahishuye ibanga risekeje cyane ryo gufata Lionel Messi