in ,

Inkuru Ishyushye-Imana ikinze akaboko habuze gato ngo ibyihebe byivugane Lionel Messi na Neymar

Mu kwitegura umukino wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu ya Argentine n’iya Bresil mu mukino wa gicuti uzabera i Melbourne mu gihugu cya Australie,habaye igitero cy’ibyihebe muri metero nke cyane z’aho amakipe yari acumbitse.

Umusore ukomoka mu gihugu cya Somalia niwe wagabye icyo gitero afata bugwate umugore nyuma yo kwica undi mugabo gusa byarangiye icyo kihebe kishwe n’abashinzwe umutekano.Icyo gitero cyagabwe n’agatsiko k’ibyihebe DAECH cyahitanye abashinzwe umutekano 3.

Neymar ahanganye na Lionel Messi

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine bari muri metero zingahe z’aho icyo gitero cyabereye aho Nicolas Otamendi yemeje ko bigoranye ko bakwita ku mukino nyuma y’amahano.Umutekano w’uwo mukino uzaba ku wa gatanu ukaba uzakazwa cyane nyuma y’icyo gitero.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Umuhanzi ukomeye ku isi yatumiwe mu gitaramo cya Coke Studio season 5 cyatumiwemo na Bruce Melodie (Inkuru irambuye)

Ya nka yarabyaye by The Power Boys