in ,

Inkuru ishyushye- Ikipe ya Manchester United yamaze kunoza umugambi wo gutwara Arsenal umukinnyi ukomeye(isomere)

Nyuma y’aho ikipe ya Arsenal ikomeje kugaragaza intege nke mu gusinyisha umukinnyi, Thomas Lemar ukina mu ikipe ya AS Monaco kuri ubu amakuru dukesha the Mirror aremeza ko Manchester united yamaze kunoza umugambi wo gushakira hasi hejuru uyu mukinnyi.

Thomas Lemar wifuzwa cyane na Manchester united.

Mu ntangiriro z’iyi mpeshyi byagiye bigarukwaho cyane ko Arsene Wenger yifuzaga uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko ndetse bikavugwa ko yari yiteguye kumutangaho akayabo ka £ 45 millioni, nyamara kuri ubu Umutoza w’ikipe ya Manchester united ,Jose Mourinho yagaragaje ko na we amukeneye bidasanzwe. Ni nyuma y’amakuru yigeze kuvugwa ko Manchester united yifuzaga kugura abakinnyi ba Real Madrid: Cristiano Ronaldo ndetse na Gareth Bale nyamara bikarangira ari inzozi kuri iyi kipe.Undi mukinnyi iyi kipe yashyiraga Ku isonga mu bo ikeneye cyane ni Ivan Perisic gusa ngo Ku ruhande rwa Mourinho asanga yaba ahenze ugereranije na Thomas Lemar nubwo bikomeje gusa nk’aho ikipe ya Inter Milan idashaka kumurekura, bityo ngo aramutse abonye amahirwe yo kwibikaho uyu Thomas Lemar ngo aniteguye gutanga akayabo ka £55 millioni ariko akamubona dore ko uyu musore ari mu bakinnyi bakiri bato bifuzwa cyane ndetse bamaze kubaka izina muri ruhago.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Umva amagambo Tricia umugore wa Tom Close yabwiye umwana we yakoze ababyeyi benshi ku mitima.

Umuherwe wifuza kugura ikipe ya Arsenal yatangaje icyifuzo gikomeye gishobora gushyira Arsene Wenger mu kaga gakomeye(reba hano)