Connect with us

Inkuru ishyushye-Ikipe ya FC Barcelona yongeye kwibasira bikomeye umukinnyi Neymar nyuma yo kwerekeza muri PSG (impamvu)

Featured

Inkuru ishyushye-Ikipe ya FC Barcelona yongeye kwibasira bikomeye umukinnyi Neymar nyuma yo kwerekeza muri PSG (impamvu)

Nyuma y’aho umukinnyi Neymar yerekeje mu ikipe ya Paris Saint Germain aguzwe 222 millioni z’amayero akagenda atarangije amasezerano y’imyaka itanu yari yemeye gusinya muri FC Barcelona, kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru the Sun aravuga ko iyi kipe ikomeje kumwishyuza amafaranga y’inyongera(bonus) angana na 8.5 z’amayero yishyuwe na Barca ubwo yasinyaga amasezerano ye mbere yo kuyivamo.

Ni mu itangazo ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona bwashyize ahagaragara risaba Neymar gusubiza ariya mafaranga ndetse hakiyongeraho 10% azatanga kubera ubukererwe kuko ngo yahawe ziriya millioni 8.5 bazi ko azaguma muri iyi kipe imyaka itanu nk’uko byari mu masezerano birangira ahemutse aragenda .Iri tangazo kandi ngo rikomeza risaba ikipe ya PSG gufasha Neymar kwishyura mu gihe bizaba bigaragara ko adashoboye kwiyishyurira kariya kayabo.Iki cyemezo  kije nyuma y’aho Neymar na we yishyuzaga Barca akayabo ka millioni 26 z’amayero iyi kipe yari yaremeye kumuha mu gihe yari kugeza kuwa 31 Nyakanga 2017 akiri muri Barca, gusa iyi kipe ikaza kwemeza ko itazayamwishyura aho byanavugwaga ko hazitabazwa inkiko zikabakiranura.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Tadja by Andy BUMUNTU

By September 19, 2019

indirimbo

Katerina by Bruce Melodie

By September 19, 2019

Featured

Urakunzwe by Igor-Mabano

By September 19, 2019

indirimbo

Sukuma by Shaffy

By September 11, 2019

Facebook

To Top