Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Inkuru ishyushye- Hamenyekanye amafaranga azagurwa Diego Costa kugira ngo ave mu ikipe ya Chelsea.

Featured

Inkuru ishyushye- Hamenyekanye amafaranga azagurwa Diego Costa kugira ngo ave mu ikipe ya Chelsea.

Nyuma y’uko umutoza w’ikipe ya Chelsea, Antonio Conte atangarije ko umukinnyi Diego Costa atakimufite muri gahunda ze ndetse n’uyu mukinnyi agakomeza gusaba kwerekeza mu ikipe ya Atletico Madrid, kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru AS aremeza ko aya makipe yamaze kwemeranya ko uyu mukinnyi azagurwa akayabo ka £50 millioni.

Ibi bije nyuma y’iminsi mike ishize havugwa uguhangana gukomeye hagati ya Costa ndetse n’umutoza Antonio Conte aho uyu musore yanze gusubira mu myitozo hamwe n’abandi bakinnyi ndetse akavuga ko Chelsea imufata nk’umunyabyaha ukomeye.Gusa igikomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru ni ukwibaza niba Diego Costa agomba gutegereza muri Mutarama 2018 akabona gusinya amasezerano muri Atletico Madrid cyangwa niba azagaruka mu myitozo muri Chelsea kugira ngo akomeze akine, dore ko amakipe menshi yagiye amwifuza ngo abe amutwaye Ku nguzanyo azavemo ahita yerekeza muri Atletico Madrid nyamara akabyanga.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

Facebook

To Top