in ,

Inkuru Ishyushye-Arsene Wenger atangaje igihe Alexis Sanchez azavira muri Arsenal benshi barumirwa kubera ukuntu ari vuba cyane

Nyuma y’igihe abafana ba Arsenal bibaza niba Alexis Sanchez azaguma muri iyi kipe,nyuma y’aho yitangarije cyane ko ashaka gukinira ikipe ikina irushanwa rya Champions League kandi Arsenal ikaba ikina Europa League,kuri ubu Arsene Wenger akaba amaze amatsiko abafana ba The Gunners.

Arsene Wenger areba Alexis Sanchez yitoza

Mu kiganiro n’abanayamakuru kuri uyu munsi,Arsene Wenger yavuze kuri iki kibazo ati “Ntago twahageze aho twumvikana (Arsenal na Alexis Sanchez) nubwo ari umukinnyi ugeze mu mwaka wa nyuma w’amasezerano.Mvugishije ukuri ntago ari ibintu byiza ariko bizadusaba ubwitange ku mpande zombi kuko tugomba guhitamo hagati y’inyungu zo mu kibuga n’inyugu z’amafaranga.”Nubwo Wenger atasobanuye neza ubwitange buzakorwa,nyamara yemeje neza ko uyu mwaka wa nyuma asigaje mu masezerano agomba kuwumara muri Arsenal yawurangiza atarongera amasezerano akigendera ku buntu (free agent).

Ikipe ya Manchester City ndetse n Paris Saint Germain zikaba ziri kwifuza bikomeye uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Zidane agiye guhanwa bikomeye azira Cristiano Ronaldo (IMPAMVU)

Inkuru ishyushye: Inzozi z’ikipe ya Arsenal zikaba ziri mu nzira yo kuba impamo(Iyumvire)